Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ahagana Saa Yine, ni bwo iyi kipe itozwa na Guy Bukasa yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Umukino uzahuza amakipe yombi uzabera muri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, guhera Saa Cyenda.
Kuri ubu Al-Hilal SC iyoboye Itsinda C n’amanota umunani, ikurikiwe na MC Alger ifite amanota arindwi na Mamelodi Sundowns ifite amanota atandatu mu gihe FC Saint-Éloi Lupopo ifite amanota atanu.
Al-Hilal SC izaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo igere muri 1/4 cy’iri rushanwa Nyafurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Ni mu gihe FC Saint-Éloi Lupopo yo izaba isabwa gutsinda nibura ku kinyuranyo cy’ibitego bine, ariko Mamelodi Sundowns ikanganya na MC Alger, kugira ngo ibashe kurenga amatsinda.
Kwinjira kuri uyu mukino byagizwe 2000 Frw mu myanya isanzwe hasi no hejuru, ibihumbi 15 Frw muri VIP, ibihumbi 50 Frw muri VVIP, ibihumbi 100 Frw muri Executive Seats na miliyoni 1 Frw muri Skybox.
Amatike ari kugurirwa kuri *939*3*2# no kuri www.sportspass.rw.
Undi mukino w’amatsinda ya @CAFCLCC mu Mahoro.
Gura itike yawe nonaha utazacikwa.#TotalEnergiesCAFCL pic.twitter.com/IvVLxkoTkb
— Rwanda FA (@FERWAFA) February 9, 2026
Ni umukino wa gatatu wa CAF Champions League, Al-Hilal SC igiye gukinira muri Stade Amahoro nyuma yo kuhatsindira MC Alger ibitego 2-1 na Mamelodi Sundwons ibitego 2-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!