Uyu mukino w’Umunsi wa 35 wa La Liga wabaye ku Cyumweru, tariki ya 10 Gicurasi, guhera Saa Tatu z’umugoroba, kuri Camp Nou aho wari wakiriwe na FC Barcelone.
FC Barcelone yasabwaga kunganya cyangwa gutsinda uyu mukino ubundi ikegukana igikombe cya 29 cya shampiyona.
Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo yinjiye mu mukino mbere ya Real Madrid, ku munota wa cyenda gusa ibona umupira uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina, aho watewe na Marcus Rashford uruhukira mu izamu.
Iki gitego uyu Mwongereza yatsinze cyabaye icya mbere FC Barcelone itsinze kuri ‘coup-franc’ muri El-Clásico kuva bikozwe na Lionel Messi mu 2012.
Bidatinze kandi, ku munota wa 18, FC Barcelone yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Ferran Torres ku mupira mwiza yari ahawe na Dani Olmo.
Nyuma y’uko Real Madrid itsinzwe ibi bitego byo mu minota ya mbere yagiye ibona uburyo nkaho Gonzalo García yari asigaranye n’izamu ariko ateye umupira unyura ku ruhande.
Igice cya kabiri cyaranzwe no gushyamirana ku mpande zombi aho cyabonetsemo amakarita atanu y’umuhondo arimo atatu ku ruhande rwa Real Madrid n’abiri ku ruhande rwa FC Barcelone.
Ku munota wa 64, Vinícius Júnior yashoboraga kubonera igitego Real Madrid, ariko umunyezamu wa FC Barcelone aratabara mu gihe kandi iyi kipe yari yasuye yakomeje guhusha uburyo butandukanye.
Umukino warangiye FC Barcelone itsinze Real Madrid ibitego 2-0, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona cya 2025/2026.
Mu gihe habura imikino itatu, Barça yatwaye iki gikombe ifite amanota 91 naho Real Madrid ya kabiri ikaba ifite amanota 77.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!