Faustin Likau yari ataragera mu myitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, kuko yari ategereje itike, mu gihe ikipe yamusabaga kwiyishyurira, atabikora bakagana inzira y’amategeko.
Gikundiro yandikiye Faustin Likau imusaba kuyimenyesha impamvu atitabiriye imyitozo yatangiye kuva tariki ya 29 Kamena 2026, nyamara atayimenyesheje impamvu.
Uyu mukinnyi yari azi ko ikipe igomba kumuha itike imugarura, nyamara atari ko biri mu masezerano. Ikipe yamwemereye itike yo kuza mu ikipe no gusubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihe yaba asoje amasezerano.
Nyuma yo kumenya ko nta tike azabona, uyu mukinnyi yahise asaba ikipe kumuha itike nk’ideni rizakatwa ku mushahara, ariko ikipe ntiyamusubiza, afata umwanzuro wo kwitegera.
Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na IGIHE yavuze ko azagera mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, akitabira imyitozo ya bagenzi be iri kubera mu Karere ka Gicumbi.
Rayon Sports iri kwitegura CECAFA Kagame Cup 2026, aho izakina na KVZ ku itariki ya 26 Nyakanga, ikurikizeho Tusker ku itariki ya 29 Nyakanga, mbere yo guhura na Al-Hilal Omdurman ku itariki ya 1 Kanama 2026.
Gikundiro kandi iri kwitegura CAF Confederation Cup n’andi marushanwa y’imbere mu gihugu.
Mbere yo gukina aya marushanwa, yakinnye umukino mpuzamahanga wa gicuti wayihuje na Gor Mahia kuri Rayon Day, aho yatsinze iyi kipe yo muri Kenya ibitego 2-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!