Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, ni bwo Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko mu mboni ze hazatangwa igikombe kimwe muri Shampiyona y’u Rwanda ‘BK Pro League’.
Ni nyuma y’uko bigaragaye ko Al Hilal SC yo muri Sudani ifite amahirwe menshi yo kwegukana iyi shampiyona, nyamara ari ikipe ikina muri iyi shampiyona nk’umushyitsi.
Shema Fabrice yavuze ko “hatangwa igikombe kimwe ku ikipe yabaye iya mbere, hanyuma ikipe yo mu Rwanda yahize izindi, igahabwa amafaranga y’ikipe ya mbere.”
Gusa Shema yongeyeho ko umwanzuro wa nyuma ufatwa na Rwanda Premier League, kuko ari yo yahawe ububasha bwo gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Ibi byakurikiwe n’itangazo rya Rwanda Premier League rivuga ko hazatangwa ibikombe bibiri, harimo ikizahabwa iyo muri Sudani nk’Igikombe cy’Icyubahiro, hanyuma hakanatwangwa ikindi Gikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.
Mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio/TV1, KNC yavuze ko Rwanda Premier League izatanga igikombe nk’uko byemeranyijwe n’abanyamuryango ndetse n’amakipe yo muri Sudani, kandi nta kuvuguruzanya kwabayeho.
Ati “Nta kintu na kimwe kirimo cyo kuvuguruzanya, kuko ni ibintu byanaganiriwe na mbere y’uko twakira aba bashyitsi bacu bo muri Sudani. Sinzi umuntu waje kuvumbura ibyo avumbura. Reka mbabwire, n’iyo Rayon Sports iza kuba ari yo kipe ya mbere mu zo mu Rwanda, yagombaga guhabwa amafaranga n’igikombe.”
“Ariya makipe nta mafaranga y’ibihembo tuyaha. Icyo zihabwa ni igikombe cy’icyubahiro, ariko kitari igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda. Zinabaye iza nyuma hano mu Rwanda zikamanuka, ntibyazimanura muri shampiyona z’iwabo. Ni yo mpamvu iwabo bagiye guhatanira gusohoka. Fabrice mwamwumvise nabi.”
Al-Hilal SC yo muri Sudani yizeye kuzasoreza ku mwanya wa mbere nyuma y’uko kuri ubu ifite amanota 70, irusha amanota 12 Al-Merrikh ya gatatu mu gihe zombi zisigaje imikino ine irimo uzazihuza.
Al-Hilal izigamye ibitego 49 mu gihe Al-Merrikh SC izigamye ibitego 21.
Ni mu gihe APR FC yizeye kwegukana Shampiyona nk’ikipe yo mu Rwanda aho kuri ubu irusha Rayon Sports amanota umunani, ndetse ikeneye amanota abiri mu mikino itatu zombi zisigaje.
Indi nkuru wasoma: Bidasubirwaho, hazatangwa ibikombe bibiri muri BK Pro League ya 2025/26



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!