Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ni bwo Tony Football Excellence Program yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo bushimira uyu mutoza ukomoka muri Portugal.
Ni ubutumwa bugira buti, “Turashaka gushimira uwari Umuhuzabikorwa mu bya Tekinike, Fabio Almeida, ku kazi gakomeye yakoze muri uyu mwaka w’imikino. Ni ibihe bitazibagirana twagiranye na Fabio. Tunejejwe n’umuhate yagaragaje mu kuzamura impano z’abakinnyi bacu.”
Igihe yari mu kazi muri iyi kipe, yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20, ndetse ayifasha kuba iya kabiri muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, izamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Yasize abakinnyi babiri b’Irerero rya Tony Football Excellence Program ryohereje abakinnyi babiri mu makipe y’i Burayi. Abo ni Rutikanga Nyatanyi Jean Luc wagiye muri FC Red Black Pfaffenthal y’i Luxembourg, na Mugisha Abdoul wagiye muri Hapoel Hadera FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël.
Iri rerero rigiye gushaka undi mutoza uzasimbura Fabio binyuze mu bufatanye igirana n’andi marerero y’amakipe akomeye arimo irya Benfica yo muri Portugal.
Tony Football Excellence Program ifite gahunda yo kubaka amarerero ya ruhago muri buri ntara mu Rwanda ihereye mu Karere ka Musanze, kuzageza mu Mujyi wa Kigali, aho izaba ifite icyicaro gikuru cyayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!