Liverpool yasabwaga gutsinda uyu mukino w’Umunsi wa 34 wa Premier League kugira ngo yongere kunganya amanota na Arsenal.
Gusa, igitego cyo ku munota wa 27 cyatsinzwe na Jarrad Branthwaite n’icya Dominic Calvert-Lewin ku munota wa 58, byatumye amahirwe n’icyizere bya Liverpool bigabanyuka.
Kuri ubu, iyi kipe itozwa na Jürgen Klopp ifite amanota 74 ku mwanya wa kabiri, ariko na wo ishobora kuwutakaza kuri uyu wa Kane mu gihe Manchester City ya gatatu na 73, yatsinda Brigthon Hove & Albion.
Everton yo yiyongereye amahirwe yo kuguma muri Premier League kuko yagize amanota 33 ku mwanya wa 16, irusha arindwi Nottingham Forest ya 17.
Nyuma y’umukino, Kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, yavuze ko bakinnye nabi mu minota yose, anenga bagenzi be uburyo bitwaye.
Ati "Iyo ukinnye gutya umukino wose, ugaha umusifuzi amahirwe yo gutanga coup-franc nk’iriya, rero nta mahirwe yo gutwara igikombe uba ufite. Birababaje mu buryo bwinshi. Buri wese akwiye kwirebaho, akareba uko yitwaye, niba yatanze buri kimwe."
Yongeyeho ayi "Ukurikije uko twakinnye uyu munsi, nta mahirwe dufite yo kwibara mu bahataniye igikombe."
Liverpool isigaje imikino ine izahuramo na West Ham (hanze), Tottenham (mu rugo), Aston Villa (hanze) na Wolves (mu rugo).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!