Ni mu mikino yo kwishyura ya 1/2 cy’iyi mikino ihuza amakipe agwa mu ntege ibigugu ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi, yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 9 Gicurasi 2024.
AS Roma yari ifite akazi katoroshye kuko yagombaga kubyaza umusaruro amahirwe yose yabonaga muri uyu mukino gusa ntiyabitangiye neza kuko ku munota wa kane gusa Romelu Lukaku yahushije igitego aherejwe umupira ari imbere y’izamu wenyine.
Ubu buryo bwakanguye Bayer 04 Leverkusen yo mu Budage itangira kugabanya gukinira inyuma ahubwo igacungira hafi mu kibuga hagati ikina isa n’iyugarira.
Ku munota wa 17 Lorenzo Pellegrini wa AS Roma yongeye kugerageza uburyo bukomeye ubwo yaherezwaga umupira ari mu rubuga rw’amahina ariko kuko wari woroshye umunyezamu wa Bayer 04 Leverkusen awukuramo yitonze.
Umukino watangiye gushyuha cyane ku mpande zombi kugeza n’aho Pellegrini na Gianluca Mancini ba AS Roma bashatse kurwana na Edmond Tapsoba na Jeremie Frimpong ba Bayer 04 Leverkusen.
Mu minota 20 Bayer 04 Leverkusen yahushije igitego ku mupira watewe na Exequiel Palacios ariko ukubita igiti cy’izamu uvamo myugariro wa AS Roma Evan Ndicka awukuramo.
Ku munota wa 39 Bayer 04 Leverkusen yahushije igitego cyabazwe ku mashoti abiri akomeye yatewe na Adam Hložek na Amine Adli ariko yombi umunyezamu Mile Svilar ayakuramo.
Nyuma y’ubu buryo habonetse amahirwe akomeye ubwo AS Roma yazamukanaga umupira bigatuma Jonathan Tah akorera ikosa mu rubuga rw’amahina ndetse umusifuzi agatanga penaliti yatewe neza na Leandro Paredes wayishyize mu izamu ku munota wa 43.
Iyi kipe yo mu Budage yagiye mu gice cya kabiri yatsinzwe, yashakaga kwishyura kugira ngo yirinde kuviramo iwayo, aho yasatiriye cyane ariko amakosa ya Jonas Hofmann agatuma atabona ibitego.
Iyi kipe yongeye gukosorwa ayo makosa kuko yatsinzwe ikindi gitego kuri penaliti yongeye guterwa na Leandro Paredes ku munota wa 66 iturutse kuri Adam Hložek wakoze umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina.
Bayer 04 Leverkusen yinyaye mu isunzu ibona igitego ku munota wa 82 cyashyizwe mu izamu na Gianluca Mancini witsinze nyuma y’umupira waturutse muri koruneri yatewe na Alejandro Grimaldo.
AS Roma yavuye inyuma yose ijya gushaka uko itsinda ikindi gitego ariko birangira ariyo icyinjijwe nyuma y’uko Josip Stanišić yacenze ba myugariro bayo agatereka umupira mu rucundura.
Bayer 04 Leverkusen yaherukaga ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu mwaka w’imikino mu 1987-88, ubwo ryari rigikinwa mu cyitwa UEFA Cup.
Uyu kandi wabaye umukino wa 49 muri uyu mwaka iyi kipe itaratsindwa dore ko iherutse no kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Bundesliga.
Olympique de Marseille yakuwemo na Atalanta
Undi mukino wari ukomeye muri iri joro wari wahuje Atalanta yo mu Butaliyani ndetse na Olympique de Marseille yo mu Bufaransa byanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.
Aya ni amakipe yakinaga ubona ko ari kubanza kwigana hagati yayo ndetse iminota 10 ya mbere nta n’imwe yagaragazaga amashagaga yo kuba yabona igitego hakiri kare.
Nyuma y’icyo gihe ni bwo habonetse uburyo bwa mbere bukomeye ubwo Charles De Ketelaere wa Atalanta yateraga ishoti ariko ntiyaboneza neza mu izamu kuko ryakubise igiti cy’izamu rikajya hanze.
Atalanta yongeye kubura amahirwe ku munota wa 27 kuko Gianluca Scamacca yateye umupira ari mu rubuga rw’amahina ugakubita umutambiko w’izamu ndetse na mugenzi we Charles De Ketelaere yongejemo umunyezamu wa Marseille, Pau López yerekana ubuhanga bwe awushyira muri koruneri.
Iyi kipe kandi niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino ku munota wa 30 ubwo Ademola Lookman yacikaga ba myugariro agatera ishoti ryayobejwe rikagana mu izamu.
Iyi kipe yo mu Butaliyani kandi yashyizemo ikindi gitego mu gice cya kabiri ku munota wa 52 ubwo Matteo Ruggeri yatunguraga umunyezamu Pau.
Mu minota y’inyongera El Bilal Touré yatsinze igitego cya gatatu cy’agashinguracumu ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina.
Umukino warangiye Atalanta yo mu Butaliyani itsinze Olympique de Marseille yo mu Bufaransa ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
Atalanta BC yaherukaga kuviramo muri ¼ muri iri rushanwa igeze ku mukino waryo wa nyuma ku nshuro ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!