00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Euro 2024: Ibyihariye kuri stade icumi zizakinirwaho (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 May 2024 saa 07:16
Yasuwe :

Imyiteguro irarimbanyinye ku Budage bugiye kwakira irushanwa risumba andi yose i Burayi, aho rihuriza hamwe amakipe y’ibihugu yabashije kwitwara neza kurusha andi muri Ruhago.

Ntabwo kwakira iri rushanwa ari ibintu byagoye u Budage cyane kuko ibibuga byinshi byari bitunganyije bitewe n’uko aribyo byari bimaze imyaka 18 bibereyeho indi mikino y’Igikombe cy’Isi.

Irushanwa rizabera mu mijyi icumi y’iki gihugu harimo umurwa mukuru wa Berlin, Cologne, Munich, Frankfurt, Hamburg, Dortmund, Leipzig, Gelsenkirchen, Stuttgart na Düsseldorf.

Tugiye kurebera hamwe ibibuga biri muri iyi mijyi haba ku mateka yabyo, ingano yabyo ndetse n’ibindi bishobora gutuma abantu benshi bashamadukira kugera muri ibyo bice.

Olympiastadion Berlin

Olympiastadion Berlin ni ikibuga cy’imikino itandukanye kiri mu mujyi wa Berlin, cyahanzwe mu 1936 cyubakiwe imikino ya Olempike yari iteganyijwe, gusa mu 1974 uwitwa Friedrich Wilhelm Krahe arakivugurura.

Mu 2004 cyongeye kuvuguririrwa Igikombe cy’Isi cya 2006 aho cyahawe kujya cyakira abantu 71,000 bicaye neza kandi ikaba ari nayo Stade ya mbere nini yakira imikino mpuzamahanga.

Iyi niyo stade ifite agahigo ko ku rwego rw’Isi ko kwakira abafana benshi (100.000) ku mukino wa Baseball mu ya Olempike yabaye mu mpeshyi yo mu 1936.

Allianz Arena (Munich Football Arena)

Ubwo stade ya Allianz Arena yafungurwaga mu 2005 yari stade ya mbere ku Isi ifite ikoranabuhanga rihambaye ndetse ifite n’ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 70.

Ni Stade yubatswe bigizwemo uruhare n’ikipe ya FC Bayern Munich yari yatanze 50% ariko mu 2006 yishyura miliyoni 11€, iyegukana burundu ndetse iva kuri Munich Olympic Stadium yimurirayo imikino yayo yose.

Ikigo cy’ishoramari cya Allianz cyaguze izina ry’iyi stade imyaka 30 ariko iri zina rikaba ritemewe gukoreshwa ku mikino mpuzamahanga yateguwe na FIFA ndetse na UEFA ahubwo ihabwa izina rya Munich Football Arena ari nako izaba yitwa muri Euro 2024.

Signal Iduna Park (Westfalenstadion)

Westfalenstadion (Signal Iduna Park) ni stade iri mu mujyi wa Westphalia ikaba yarubatswe mu 1974 ikavugururwa inshuro eshatu hari mu 1992, 1999, 2003 ndetse no mu 2006 iri hafi kuberaho imikino y’Igikombe cy’Isi.

Ni stade imenyereweho kwakira abafana benshi cyane ko iyo yakira imikino mpuzamahanga ijyamo abant 62.000 ariko yaba ikina iy’imbere mu gihugu ishobora kujyamo 81.365.

Uburenganzira bw’izina kuri iyi stade bwaguzwe na banki y’Ubucuruzi ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya ‘JPMorgan Chase’ aho yishyura agera kuri miliyoni ziri hagati ya 15$-20$ buri mwaka kugeza mu 2031.

Arena AufSchalke (Veltins-Arena)

Veltins-Arena ni stade ifite ubwiza butangarirwa na buri wese kubera igisenge cyayo gifunze hose. Iyubakwa ryayo ryarangiye mu 2001 ihita itangira kwakira imikino ya FC Schalke 04.

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwo mu Budage rwa Veltins rwiyemeje kuba umuterankunga mukuru wa FC Schalke 04 ndetse ruhita runagura izina rya Arena AufSchalke riba Veltins-Arena kugeza mu 2027.

Stuttgart Arena (Mercedes-Benz Arena)

Stuttgart Arena ni stade yubatse mu mujyi w’inganda zikomeye cyane ku Isi wa Stuttgart aho ubitse izikora imodoka zirimo urwa Mercedes na Porsche nubwo ubamo ubundi bucuruzi.

Iyi ni imwe muri stade zagize amazina menshi aho mbere yo kubakwa yitwaga Stuttgarter Kampfbahn, hakurikiraho Adolf-Hitler-Kampfbahn, nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi ihabwa amazina arimo Century Stadium, Neckarstadion, Gottlieb-Daimler-Stadion, Mercedes-Benz Arena.

Abantu barenga ibihumbi 51 bashobora kwicara muri iyi stade yubatswe mu 1993.

Volksparkstadion

Volksparkstadion ni stade ifite amateka akomeye kuko ari imwe mu zabayeho cyera kuko ibura umwaka umwe ikuzuza isabukuru y’imyaka 100. Iyi yagizweho ingaruka n’Intambara ya Kabiri y’Isi ariko yongera kuvugururwa ihabwa izina risobanura ‘Ihuriro ry’Abantu’ nk’inzira yo kongera kwiyubaka k’u Budage.

Mu 2022 yashyizweho arenga miliyoni 100$ zo kuyivugurura ndetse amakipe abiri ahabwa uburenganzira bwo kwakiriraho imikino ari yoHamburger SV na Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine ikiniraho imikino mpuzamahanga.

Abantu 57,000 bashobora kwicara muri iyi stade igihe yabereyemo imikino y’imbere mu gihugu ndetse n’ibihumbi 51 igihe yakiniwemo iya mpuzamahanga.

Merkur Spiel-Arena (Düsseldorf Arena)

Merkur Spiel-Arena ni stade yubatswe mu rwego rwo gusimbuza iya Rheinstadion yari imaze gusaza ndetse yongerwa n’imyanya iva ku bihumbi 51 igera kuri 54 mu gihe iyo habereyemo ibitaramo ijyamo ibihumbi 66.

Iyi Stade ni imwe mu zizakira irushanwa rya Euro 2024 ariko ikaba izaba iri ku mazina ya Düsseldorf Arena cyane ko amazina y’ubuterankunga ifite y’Ikigo cya Merkur atemewe.

Waldstadion (Frankfurt Arena)

Waldstadion (Frankfurt) ni imwe muri stade zizifashishwa mu irushwanwa rya Euro 2024 ndetse muri icyo gihe ikazaba idafite izina ikoresha rya Deutsche Bank Park ikoreshwa nk’umuterankunga.

Ni ikibuga cyubatswe mu 1925 ariko kikaba giheruka kuvugurwa mu 2005 aho cyahawe ubushobozi bwo kuba cyakwakira abafana ibihumbi 58 ariko iyo habaye imikino y’imbere mu gihugu ikaba ishobora kujyamo abandi ibihumbi 20.

Red Bull Arena (Leipzig)

Leipzig Stadium ni imwe muri Stade nini ziri mu Burengerazuba bw’u Budage kuko yakira abantu bagera ku bihumbi 47 ndetse ikaba ifite n’umuterankunga waguze izina ryo bituma yitwa Red Bull Arena mu mikino itari iya UEFA na FIFA.

Ni ikibuga cyubatswe imyaka ine kuva mu 2000 kugeza 2004 mu gihe iki gihugu cyarimo gitegura imikino y’Igikombe cy’Isi.

RheinEnergieStadion (Cologne Stadium)

RheinEnergieStadion ni ikibuga kiberaho imikino ya FC Cologne, kikaba cyaravuguruwe mu 2004 ariko cyaratangiye gukinirwaho kuva mu 1923. Iyi stade kandi iherutse kuberaho umukino wa nyuma wa UEFA Europa League wabaye mu 2020 wahuje FC Sevilla igatsinda Inter Milan 3-2.

Abantu benshi ntibabonye amahirwe yo gukurikira uyu mukino kuko wabaye nta mufana wemerewe kugera ku kibuga ngo agisure. Ni kimwe mu bibuga byahawe umudali w’Umuringa n’Ishyirahamwe ry’imikino Olempike ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .