00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etoile de l’Est yatsinze Muhazi United mu mukino wishyujwe 3000 Frw ku itike ya make (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 April 2026 saa 11:03
Yasuwe :

Etoile de l’Est yatsinze Muhazi United ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ¼ cya play-offs zo gushaka amakipe azazamuka mu Cyiciro cya Mbere, abafana bijujutira ko bishyujwe 3000 Frw kugira ngo binjire muri Stade.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Ngoma, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice n’abayobozi bo mu turere dutandukanye turimo Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana dusanzwe dufasha aya makipe yombi.

Warimo guhangana gukomeye ndetse watangiye hishyuzwa ibiciro bitamenyerewe mu Cyiciro cya Kabiri, aho kwinjira byari ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro, 5000 Frw ahatwikiriye na 3000 Frw ahasigaye hose.

Umukino warangiye Ikipe ya Etoile de l’Est itsinze ibitego 2-0 byose byatsinzwe n’umusore w’imyaka 18, Muhoza Daniel.

Umutoza wa Etoile de l’Est, Hitabatuma Nkotanyi, yavuze ko ashimira Imana yabafashije gutsinda uyu mukino, yongeraho ko bakoresheje uburyo bwo kwihuta cyane mu gihe babaga bafite umupira kandi bakawukoresha batera mu izamu.

Ati “Ubu dufite ibitego 2-0 byo hanze, dufite icyizere cyinshi, abafana nibaze ari benshi, umukino wo kwishyura uzaba ukomeye cyane kandi turizera ko tuzatsinda.”
Umutoza wa Muhazi United, Hakizimana Fidèle, we yavuze ko mu mupira habamo amakosa ari na yo bakoze bituma batsindwa ibitego bibiri.

Yavuze kandi ko mu mukino utaha gutsinda bigishoboka mu gihe bakoresheje neza amahirwe babona imbere y’izamu, ashimangira ko kuba badakinira imbere y’abafana babo bituma batitwara neza.

Ati “Birumvikana erega buriya kudakinira imbere y’abafana bacu bigomba kutugiraho ingaruka, nka 60% ntabwo ari byiza, buriya umukinnyi, umutoza n’abafana bose bakorera hamwe ngo babone intsinzi.”

Abafana bijujutiye ibiciro byo kwinjira karahava

Bamwe mu bafana bitabiriye uyu mukino, abenshi baheze hanze nyuma yo gusanga ibiciro byikubye inshuro esheshatu. Ubusanzwe abafana barebera ubuntu imikino y’Icyiciro cya Kabiri cyangwa bakishyuzwa 500 Frw.

Uyu mukino Muhazi United yari yawushyize ku 3000 Frw ahasigaye hose, ibyatumye urebwa n’abafana mbarwa, abandi benshi basigara barebera inyuma y’igipangu kuko buriye ibiti.

Uwimana Charlotte yagize ati “Ntabwo byumvikana ukuntu umukino wo mu Cyiciro cya Kabiri bawishyuza 3000 Frw, no mu Cyiciro cya Mbere ayo mafaranga yishyuzwa hake hashoboka, rwose twabanenze ababikoze ni ukutubuza kureba umupira.”

Nzabazengereza Pascal we yagize ati “Njye byantangaje ukuntu banyishyuje 3000 Frw Muhazi United nayikundaga ariko nayirakariye rwose, amafaranga bishyuje ni menshi cyane.”

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Ngoma tariki ya 18 Mata 2026.

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Intare FC yatsinze Sina Gerard FC ibitego 2-0, Nkombo FC itsindwa na Sunrise FC igitego 1-0 mu gihe Espoir FC yanganyije na Unity FC igitego 1-1.

Etoile de l’Est yatsinze Muhazi United ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/4 mu Cyiciro cya Kabiri
Akanyamuneza kari kose kuri Etoile de l'Est nyuma y'umukino
Perezida wa FERWAFA,Shema Fabrice (hagati), yitabiriye uyu mukino ari kumwe na Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Niyitanga Désiré (iburyo)
Abayobozi bo muri Ngoma bishimiye uko umukino wagenze
Abayobozi ba Muhazi United bari kumwe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred
Komite Nyobozi yose y'Akarere ka Ngoma yari yaje gushyigikiraIikipe ya Etoile de l'Est
Umutoza wa Etoile de l'Est, Hitabatuma Nkotanyi, yavuze ko yifuza kuzamura iyi kipe mu Cyiciro cya Mbere
Umutoza wa Muhazi United, Hakizimana Fidèle, yavuze ko bagiye kugerageza ku buryo mu mukino wo kwishyura bazatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages