Komite Nyobozi nshya ya Etincelles FC yatowe, yasimbuye icyuye igihe yari iyobowe na Ruboneza Gédéon.
Muri aya matora yabaye hubahirjwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hatorewe umwanya wa Perezida wegukanywe na Hitayezu Dirigeant ku majwi 100%.
Visi Perezida wa mbere yabaye Pasteur Ndolimana Emmanuel watowe ku majwi 85% mu gihe uwa kabiri yabaye Ndagijimana Enock. Hemejwe ko Umunyamabanga mukuru n’abajyanama bazatorwa mu minsi iri imbere.
Kuri iki gicamunsi abahagarariye Fan Clubs za Etincelles FC batoye komite nyobozi nshya izaba iyobowe na HITAYEZU Dirigeant, V.P wa 1 ni Ndorimana Emmanuel mu gihe VP wa 2 ari NDAGIJIMANA Ennock. Umunyamabanga ndetse n'abajyanama bazatorwa mu munsi iri imbere. @FERWAFA
— Etincelles Football Club (@EtincelesFC) June 22, 2020
Nyuma yo gutorerwa kuyobora Etincelles FC, Hitayezu Dirigeant wigeze kuba Visi Perezida muri Komite yariho mu mwaka w’imikino wa 2017/18 ubwo iyi kipe yabaga iya kane muri shampiyona, yavuze ko bagiye kubaka ikipe ikomeye izaba ishingiye ku bakinnyi bakomoka i Rubavu.
Ati “Abafana ba Etincelles FC turabasaba kutuba hafi tugafatanya haba mu bitekerezo cyangwa ubushobozi. Byose turabikeneye kugira ngo ikipe yacu tuyigeze kure kandi turashimira umuterankunga wacu mukuru, ari we Akarere [ka Rubavu]”
“Turabizeza ko tuzakoresha neza ingengo y’imari batugenera kugira ngo izatange ibyishimo ku bafana ndetse n’Abanya-Rubavu muri rusange.”
Etincelles FC yasoje umwaka w’imikino wa 2019/20 iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24 mu mikino 23 yakinwe.



















TANGA IGITEKEREZO