00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etincelles FC yikanze imyigaragambyo y’abafana, ifata ingamba zikomeye

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 December 2025 saa 09:18
Yasuwe :

Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yasabye umuyobozi w’abafana b’iyi kipe gufunga imbuga nkoranyambaga zabo kuko ziri gutegurirwaho ibikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo.

Ibaruwa Ndagijimana yandikiye umuyobozi w’abafana igira iti “Tubandikiye tubasaba ko mukimara kubona iyi baruwa ko mufunga imbuga nkoranyambaga zose z’abafana kubera ko zirimo gukorerwaho ibikorwa byo gusebanya, gutukana ndetse no gutegura ibikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo bityo ushaka kugira urubuga afungura agomba kubisaba akabihererwa uburenganzira n’ubuyobozi.”

Ubwo Etincelles FC yatsindwaga na Police FC igitego 1-0 mu mukino uheruka w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona, nyuma y’umukino abafana b’iyi kipe y’i Rubavu mu burakari bwinshi bitambitse imodoka ya Perezida Ndagijimana bamusaba kwegura kubera ibihe bibi iyi kipe irimo.

Mu mikino 13 ya Shampiyona Etincelles FC imaze gukina, yatsinze umwe, inganya irindwi, itsindwa itanu, biyishyira ku mwanya wa nyuma n’amanota 10.

Mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona, Etincelles FC izasura Rayon Sports ku wa Gatandatu, saa 18:30 kuri Kigali Pelé Stadium.

Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yasabye ko imbuga nkoranyambaga z'abafana zifungwa
Abafana ba Etincelles FC ntibishimiye ibihe ikipe yabo irimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages