00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etincelles FC ishobora guterwa mpaga ku munsi wa mbere wa shampiyona

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 August 2022 saa 01:24
Yasuwe :

Ubukene buranuma muri Etincelles FC, ubuyobozi bw’iyi kipe butarangaza ko niba hatagize igikorwa itabasha gutangira shampiyona y’uyu mwaka.

Etincelles igomba gutangira shampiyona ikina na AS Kigali kuwa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Amakuru ava muri iyi kipe avuga ko no kubona itike ibageza i Kigali ari ikibazo gikomeye cyane.

Ibibazo muri iyi kipe iterwa inkunga n’akarere ka Rubavu si bishya kuko n’ubundi bakererewe kugura abakinnyi, kubera kudahabwa amafaranga ku bwo kutumvikana n’akarere ku madeni yafashwe umwaka ushize.

Mu kwezi gushije ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahaye iyi kipe miliyoni 50Frw mu 120Frw yagenewe, ariko yakoreshejwe mu kwishyura amadeni y’umwaka ushize no kugura abakinnyi bashya nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikipe ya Etincelles Ndagijimana Enock.

Ati ’’Amafaranga baduhaye twishyuye amadeni andi tuguramo abakinnyi arashira n’ayo gutega ntayo dufite, ubu ikipe iricaye nta bushobozi buhari ubwo ni ukudutera mpaga’’.

Ndaribumbye Vincent, visi perezida wa mbere w’ikipe ya Etincelles avuga ko nta mafaranga na make bafite kandi ko bigoranye gukoresha ayabo kuko Akarere ka Rubavu kanze kubishyura ayabo bakoresheje.

Ati’’Kuri konti nta mafaranga dufiteho ubwo kujya gukina ntibyakunda kandi umwaka ushize twakoresheje amafaranga menshi kandi ntibaratwishyura’’.

Akomeza avuga ko bahawe ikipe hari miliyoni 20Frw bituma bitanga kugira ngo itamanuka ariko iyo bishyuje akarere babwirwa ko ntawabatumye.

Asoza asaba ko akarere kafata ikipe bo bakayicunga kuko bagorwa no gukoresha amafaranga yabo kwishyurwa bikagorana.

Amakuru IGIHE gifite ni uko amadeni iyi kipe yishyuza akarere yafashwe ku bwumvikane n’ubuyobozi bwako kugira ngo ibashe kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka ushize, kuko byagaragaraga ko nta gikozwe izamanuka.

Etincelles FC ifite ubukene bukabije ku buryo ishobora guterwa mpaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .