Nzeyimana Mailo ukomoka i Burundi, yageze muri Etincelles uyu mwaka wa Shampiyona, aho yari yasabwe gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa, ndetse agafasha iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu kongera kugarura izina muri ruhago y’ u Rwanda.
Uretse kuba umusaruro mu kibuga yaraje kuwubura, byanarangiye uyu mutoza ataye ikipe, asubira iwabo aho amakuru amwe avuga ko yagiye kwivuza, mu gihe ubuyobozi butangaza ko bwamwandikiye ubugira kabiri adasubiza nk’uko Ndagijimana Enock yabidutangarije.
Yagize ati “Twamwandikiye amabaruwa abiri adasubiza bityo twamufashe nk’aho yataye akazi. Turi kureba uburyo twamusezerera dukurikije icyo amategeko ateganya.”
Amakuru IGIHE ifite ni uko nta gihindutse umutoza Nzeyimana Mailo azasimbuzwa Bizimana Abdu bakunze kwita Bekeni, uri kurangiza ibihano yahawe na Ferwafa nyuma yo gukubita umutwe Team Manager wa FC Marines, Nsengiyumva Aboubakar.
Etincelles ifite umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona izahuriramo na Muhazi FC i Rubavu, ukazatozwa n’umutoza wungirije nk’uko bimaze iminsi bikorwa nyuma yo kugenda kwa Nzeyimana Mailo.
Nyuma y’imikino 13 imaze gukinwa muri Shampiyona, Etincelles FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 12, irusha amanota abiri Kiyovu Sports ya nyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!