00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia yemeye kwakira CECAFA y’ibihugu ya 2015

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 24 June 2015 saa 10:32
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia ryemeye kuzakira igikombe gihuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba rizaba mu Ugushyingo 2015.

Ethiopia yagombaga kwakira iyi mikino mu 2014 ibyanga habura iminsi mike havugwa ko bari batinye icyorezo cya Ebola cyari mu bihugu byinshi by’Afurika.

Muri Mata 2015 byavuzwe ko u Rwanda rwari kwakira iyi mikino ariko Minisiteri y’umuco na siporo irabihakana cyane ko nyuma y’ukwezi kumwe u Rwanda ruzakira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu.

Junedin Basha, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia yavuze ko bishimiye kwakira iyi mikino baherukaga mu 2006 Sudani itwara igikombe, u Rwanda rwari urwa kane rutsinzwe na Uganda kuri penaliti.

Ethiopia yemeye kwakira CECAFA senior challenge cup mu Ugushyingo
Bagombaga kwakira iyi mikino mu 2014 batinya Ebola bariherukaga mu 2006

Yagize ati “ Yego tuzakira CECAFA y’ibihugu, turizera ko rizaba irushanwa ryiza nyuma y’ibiganiro twagiranye na guverinoma.”

Aganira na Soka25East, Junedin yasabye abafatanyabikorwa bose gufatanya ngo iri rushanwa bazaba bakiriye ku nshuro ya kane rigende neza.

Inama yabaye muri Mata 2015 yahuje abayobozi b’amashyirahamwe atanu agize CECAFA bemeje ko amakipe azajya yitabira iyi mikino azajya yiyishyurira amatike.

CECAFA yo yishyura ibirebana n’ abayobozi n’abasifuzi naho igihugu cyakiriye gitange ibihembo ku makipe yatsinze, aho kurara no kubatwara mu gihe cy’imikino (local transport).

Muri Mata abayobozi b'amashyirahamwe y'imikino bari bemeje ko u Rwanda na Tanzania bazakira imikino ya CECAFA
Amavubi ashobora gukoresha iyi CECAFA mu gutegura CHAN

Irindi rushanwa ritegurwa na CECAFA rihuza amakipe, Kagame cup rizabera muri Tanzania kuva tariki ya 11 Nyakanga ariko ntirizitabirwa na El Merreikh yo muri Sudani yaritwariye i Kigali mu 2014.

El Merreikh yivanye muri CECAFA Kagame cup ihitamo gushyira ingufu mu gutegura imikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo, CAF champions league.

Ni imikino Amavubi ashobora gukoresha nk’imyiteguro y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN” kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2016.

CECAFA senior challenge cup ya 2013 yabereye muri Kenya iyitwara itsinze Sudani ibitego 2-0, Uganda niyo ifite iki gikombe inshuro nyinshi 13 naho Rwanda B igitwara mu 1999.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages