00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eta yabaye umugore wa mbere utsinze umukino muri shampiyona zikomeye i Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 May 2026 saa 06:54
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe ya Union Berlin mu Cyiciro cya Mbere mu Budage, Marie‑Louise Eta, yabaye umugore wa mbere utsinze umukino wo muri shampiyona eshanu zikomeye i Burayi mu bagabo. Yabigezeho ubwo ikipe ye yatsindaga Mainz 05 ibitego 3-1 ku Cyumweru.

Eta w’imyaka 34, wagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yahabwaga inshingano, yagizwe Umutoza w’Agateganyo wa Union Berlin muri Mata nyuma yo kwirukanwa kwa Steffen Baumgart.

Biteganyijwe ko azakora izi nshingano kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, mbere yo kujya gutoza ikipe y’abagore mu mwaka w’imikino utaha.

Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yatoje, Union yabonye inota ikina na FC Köln mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse Eta yabwiye DAZN ko yishimiye kubona intsinzi ku mukino we wa kane.

Ati “Twashoyemo imbaraga zose, ni iby’agaciro kuba twashoboye kubona amanota atatu uyu munsi, tukagaragaza urwego ruri hejuru. Ni ingenzi no kuri njye.”

Union Berlin izahura Augsburg ku wa Gatandatu mu mukino usoza umwaka wayo w’imikino.

Marie‑Louise Eta yatsinze umukino wa mbere muri Shampiyona y'u Budage
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Union Berlin nyuma yo gutsinda Mainz 05

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages