Uyu mwanzuro wafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa 20 Gicurasi nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Muhanga.
FERWAFA yavuze ko yashingiye ku makuru yatanzwe na AS Muhanga ku wa 20 Gicurasi "yasuzumwe na Komisiyo y’amarushanwa igasanga hari umukinnyi wa Espoir FC witwa Christian Watanga Milembe ukina adafite icyangombwa kimwemerera gukina gitangwa na FERWAFA."
Yakomeje ivuga imyanzuro y’iyi komisiyo yateranye ku wa Mbere "yemeje ko Ikipe ya Espoir FC ikurwaho amanota atatu mu mikino yose ya Espoir FC uyu mukinnyi yagaragayemo uyu mwaka w’imikino wa 2023/24."
Ibyo bivuze ko AS Muhanga yakurikiraga Espoir FC ya kabiri ku rutonde rw’amakipe abiri ya mbere azakina play-offs z’Icyiciro cya Kabiri, ari yo yahise ifata uwo mwanya ndetse izahura na Vision FC mu mukino wa mbere uteganyijwe ku wa 22 Gicurasi.
Uretse kuba hari urujijo ku mazina n’ibyangombwa bya Watanga Milembe, AS Muhanga yari yagaragaje ko Espoir FC yari ifite abakinnyi 34 bafite ibyangombwa byo gukinira ikipe yayo ya mbere nyamara batakagombye kurenga 30.
Ni mu gihe kandi na Espoir FC yari ifite ’licence’ bigaragara ko imeze nk’izindi za FERWAFA ikoreshwa n’uyu mukinnyi byanzuwe ko nta cyangombwa cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yagiraga.
Amakuru ava i Rusizi avuga ko iki cyagombwa Watanga yakiniragaho cyari igihimbano ndetse yaba yaragishakiwe n’uwari Team Manager wa Espoir FC witwa Claude, ku buryo nyuma yo kwirukanwa ari we wahaye amakuru abo mu Ikipe ya AS Muhanga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!