00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espoir FC yasabye RIB gukurikirana umutoza wayo Lomami Marcel

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 May 2024 saa 03:33
Yasuwe :

Espoir FC yandikiye Sitasiyo ya RIB yo mu Karere ka Rusizi iyisaba gukurikirana umutoza wayo Lomami Marcel ndetse n’umukinnyi Watanga Christian Milembe bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano.

Hashize iminsi havugwa amanyanga yabaye mu gushakira ibyangombwa byemerera Milembe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukinira mu Rwanda.

Bimwe muri byo ni ibyagaragajwe na AS Muhanga ubwo yatangaga ikirego mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko hakurikiranwa umunyezamu Watanga Christian Milembe wari umunyezamu wa Espoir FC.

Uyu mukinnyi yakinnye imikino itandukanye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri agendera ku byangombwa bihimbano nk’uko byagaragajwe, kandi bikaba bikekwa ko byagizwemo uruhare n’umutoza Lomami wamuzanye.

Mu ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko Ndikumana Elisee, igira iti “Hamwe n’iyi baruwa mu mwanya no mu izina rya Espoir FC, tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ikorwa ry’ibyaha tunasaba y’uko byakurikiranwa ababikoze bagahanwa.”

Yakomeje ati “Muri make ubwo Espoir FC yamaraga guha akazi Umutoza Mukuru Lomami Marcel, uyu nawe yihutiye kuzana umukinnyi yavugaga ko akeneye cyane witwa Christian Watanga Milembe ndetse amenyesha ubuyobozi ko uwo mukinnyi afite ibyangombwa byo gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi bikaba byaratumye ubuyobozi bwemera igurwa rye.”

Ikipe ya Espoir FC yamenye amakuru y’ibi byangombwa biturutse kuri umwe mu bayobozi ba AS Muhanga wohereje icyangombwa gihimbano kuri Mudaheranwa Amani uri mu bayobozi ba Espoir FC ariko agerageje kubibaza umutoza Lomami, atanga ibindi bisobanuro.

Aya makosa yaje kuvamo ko Espoir FC yari mu rugamba rwo kuzamuka mu Cyiciro cya mbere, iterwa mpaga ku mikino itanu uwo mukinnyi yakinnye, bituma iva muri urwo rugamba.

Iki cyaha giteganywa n’amategeko kandi kigahanwa n’ingingo ya 2761 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Espoir FC yahawe ibihano byo kudakurikiza amategeko
Espoir FC yareze Lomami Marcel kubera gukoresha inyandiko mpimbano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .