00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Esperence yazamuye abakinnyi barenga 400 igiye kubakirwa ikibuga

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 6 April 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Umuryango udaharanira inyungu wa Esperence ufite amakipe y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye, wemerewe n’abafatanyabikorwa baturutse mu gihugu cy’u Budage, ko ugiye kuvuguririrwa ikibuga cyawo giherereye ku Kimisagara.

Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata, ubwo abagize itsinda ry’aba bafatanyabikorwa babarizwa mu ntara ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy’u Budage basuraga aho Esperence ikorera, bagamije kureba aho bageze mu kuzamura impano zitandukanye.

Donatien Nsengiyumva uyobora Esperence, yavuze ko aba bashyitsi babasuye baje muri gahunda zo kureba uko abo babatera inkunga ndetse no gushaka uburyo bakora ibirenze ngo impano z’abato zikomeze kuzamurwa.

Yagize ati “Baje kudusura nk’abantu badufasha mu bintu bitandukanye bijyanye na Siporo bityo kugira ngo bamenye ibyo bazaduteramo inkunga mu minsi iza”.

“Turi kureba ko haboneka inkunga ikibuga kikongera kigakorwa kikanasakarwa. Aba bashyitsi baje bose bakora ibitandukanye mu bijyanye na siporo, aho bari gushyira hamwe kugira ngo uyu mwaka urangire iki kibuga gisanwe”.

Aba baterankunga baturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat bazanye na bagenzi babo mu Rwanda barimo na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Esperence ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibijyanye na Siporo n’umuco,aho igira abana bari hagati y’imyaka itanu na 20 ikagira ikipe mu cyiciro cya kabiri ndetse n’iy’abakobwa izakijyamo mu gihe gito.

Iyi yazamuye abakinnyi batandukanye bakina mu cyiciro cya mbere aho imibare ivuga ko abarenga 425 baba abakina ubu n’abakinnye kera bazamukiye muri iyi Centre ibarizwa Kimisagara. Aba bakaba barimo Iranzi Jean Claude, Byiringiro Lague, Rugangura Prosper n’abandi benshi.

Abaturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat bari kumwe n'abayobozi ba Esperence bakurikirana uko abana bakina
Iki kibuga kigiye gusanwa kinatwikirwe bitarenze uyu mwaka
Esperence igiye gushyira ikipe y'abakobwa mu cyiciro cya kabiri
Abakinnyi batandukanye bagiye bazamukira muri Esperence aho barumuna babo na bo bafite icyizere cyo kuzakina ku rwego rwo hejuru
Uhagarariye Small Foundation ya Rhenanie Palatinat n'u Rwanda yahawe impano n'ubuyobozi bwa Esperence

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages