00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne yujuje imikino 36 idatsindwa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 July 2026 saa 12:11
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yakomeje kwandika amateka yo kuba ikipe ya kabiri i Burayi imaze imikino myinshi idatsindwa, nyuma yo gusezerera u Bubiligi muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi igasanga u Bufaransa muri ½.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nykanga 2026, ni bwo hakomeje imikino y’Igikombe cy’Isi, aho Espagne yari yahuye n’u Bubiligi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi kuva mu 1958, habonetse ikipe ibanza abakinnyi babiri mu kibuga bari munsi y’imyaka 20. Abo ni Lamine Yamal na Pau Cubarsí bakinira Espagne. Byaherukaga gukorwa na Brésil itsinda Pays de Galles ku gitego cya Pelé wari ufite imyaka 17.

Kuri uyu munsi Fabian Luiz yafunguye amazamu, ariko igitego cyishyurwa na Charles De Ketelaere w’u Bubiligi. Iki cyabaye igitego cya mbere Espagne yinjijwe muri iki Gikombe cy’Isi cya 2026.

Charles De Ketelaere kandi yujuje ibitego bitatu mu Gikombe cy’Isi, ari na byo bitego yatsinze mu mwaka wose w’imikino wa 2025/26, mu ikipe ye ya Atalanta yo mu Butaliyani.

Uyu mukino wasize Pedro Porro wa Espagne abaye umukinnyi wa gatatu ukina mu bwugarizi uremye uburyo bwinshi bw’igitego, aho amaze kurema icyenda, agakurikira Achraf Hakimi waremye 17 na Nuno Mendes waremye 11.

Mikel Merino watsinze igitego cy’intsinzi cya Espagne, mu mikino ibiri iheruka yatsinze ibitego byatanze intsinzi ku ikipe ye nyamara yinjiye mu kibuga mu minota ya nyuma. Yakoze ku mupira inshuro 16, atsinda ibitego bibiri.

Gutsinda uyu mukino byatumye Espagne yuzuza imikino 36 idatsindwa, ikaba ikipe ya kabiri y’i Burayi yabikoze, dore ko iri inyuma y’u Butaliyani ifite imikino 37.

Ni mu gihe Luis De La Fuente uyitoza, yabaye umutoza wa mbere umaze imikino myinshi adatsindwa, aho amaze gutsinda 12 akanganya umwe.

Mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, Espagne izahura n’u Bufaransa mu mukino uzakinwa ku wa Kabiri, Saa Tatu z’ijoro.

Abakinnyi u Bubiligi bwabanje mu kibuga
Fabian Luiz yatsinze igitego hakiri kare ariko kirishyurwa
Fabian Luiz yafunguye amazamu
Charles De Ketelaere yagerageje gufasha u Bubiligi ariko biranga
Charles De Ketelaere yatsinze igitego cya gatatu mu Gikombe cy'Isi
Dani Olmo yagonganye n'umusifuzi Michael Oliver
Mikel Merino ni we watsinze igitego cya kabiri
Thibaut Courtois yavunitse bitunguranye
Thibaut Courtois yavunitse asimburwa na Senne Lammens
Murumuna wa Lamine Yamal ari we Keyne Yamal aramushyigikira bikomeye
Lamine Yamal yatunguwe no kubona murumuna we Keyne Yamal ku mashusho anyuzwa muri stade
U Bubiligi bwasezerewe mu Gikombe cy'Isi cya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages