00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne yegukanye ’UEFA Nations League’ ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 June 2023 saa 07:11
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cya ’UEFA Nations League’ nyuma yo gutsinda iya Croatia penaliti 5-4, mu gihe amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 120.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 18 Kamena 2023 kuri Stade de Kuip.

Ikipe y’Igihugu ya Croatie yatangiranye imbaraga nyinshi, ari nako yihariraga umupira cyane mu minota ya mbere.

Espagne yatangiye kwinjira mu mukino ishakisha ibitego ariko rutahizamu wayo Alvaro Morata bakamusifura ko yaraririye.

Amakipe yombi yakomeje gukinira hagati mu kibuga byatumaga nta buryo bwinshi bw’ibitego buboneka.

Ku munota wa 39, Luka Modrić yahinduye umupira imbere y’izamu Ivan Perišić awukina n’umutwe ariko umunyezamu Unai Simon awufata neza.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Espagne yasatiriye cyane abakinnyi nka Morata na Yeremi Pino bagerageza uburyo bw’ibitego ariko umunyezamu Dominik Livaković ababera ibamba.

Iki gice cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Espagne yagarutse mu gice cya kabiri yiharira umupira cyane nk’ibisanzwe ari nako yanyuzagamo igahusha uburyo bw’ibitego.

Croatie yari yemeye guharira Espagne umupira yo igacungana ni yo itakaje.

Ku munota wa 77, Ansu Fati yateye ishoti ryiza ariko ntiyanyeganyeza inshundura, Fabian Ruiz asongamo nawe bawukuramo, ugarukira Marco Asensio wananiwe kuwushyira mu izamu awutera hanze gato.

Ku munota wa 86, Ansu Fati yongeye atera ishoti ryiza ryashoboraga kubyara igitego ariko Josip Juranović umupira awukuriramo ku murongo.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya 0-0, hashyirwaho iminota 30 y’inyongera itagize icyo ihindura kuko yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Nta kindi cyari gisigaye uretse kwitabaza penaliti.

Nikola Vlasić wa Croatia yatangiye atsinda neza iya mbere, ndetse ku makipe yombi ebyiri za mbere zinjiye.

Lovro Majer yahushije penaliti ya gatatu ya Croatia ikuwemo n’umunyezamu Unai Simon. Aymeric Laporte nawe yahise ahusha iya gatanu ya Espagne ku mupira yateye ukubita umutambiko w’izamu.

Bruno Petković wamukurikiye nawe yayihushije nyuma yo gukurwamo n’umunyezamu Simon.

Dani Carvajal yatsinze penaliti ya nyuma neza yateye mu buryo bwa ’panenka’, Espagne itsinda kuri penaliti eshanu kuri enye za Croatia yegukana Igikombe cya ’UEFA Nations League’ ku nshuro ya mbere.

Ni igikombe cya gatanu gikomeye iyi kipe yegukanye nyuma y’ibikombe bitatu by’u Burayi (1964,2008,2012) n’Igikombe cy’Isi cya 2010.

Bisa nkaho ikiragano cyiza cyabayeho mu Ikipe y’Igihugu ya Croatia kirangiye (abakinnyi ngenderwaho barakuze) nta gikombe bahaye iki gihugu nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma mu Gikombe cy’Isi mu 2018 n’ umwanya wa gatatu begukanye mu cya 2022.

Modrić ari mu bakinnyi bagoye Espagne cyane
Rodri ahanganiye umupira na Luka Modrić
Dani Carvajal atsinda penaliti ya nyuma yahesheje Igikombe Espagne
Umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu ya Espagne akuramo penaliti ya Lovro Majer
Unai Simon yongeye gukuramo penaliti ya Bruno Petkovic
Agahinda kari kose kuri Luka Modrić wongeye gutsindirwa ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages