Andrada yari amaze guhabwa ikarita itukura nyuma yo kwerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo mu minota y’inyongera y’umukino w’Icyiciro cya Kabiri muri Espagne wabaye ku Cyumweru.
Uyu munyezamu w’Umunya-Argentine yahise yiruka asanga Kapiteni w’Ikipe ya Huesca, Jorge Pulido, amukubita ingumi mu maso.
Byatumye habaho gushyamirana kwasize Umunyezamu wa Huesaca, Dani Jiménez na Dani Tasende wa Zaragoza na bo bahawe amakarita atukura.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Espagne ryahagaritse Andrada imikino 12 kubera ingumi yateye uwo bari bahanganye, mu gihe kandi agomba no gusiba umukino umwe kubera ikarita itukura yahawe.
Nyuma y’umukino ku Cyumweru, Andrada w’imyaka 35 yagize ati “Mu by’ukuri, ndisegura ku byabaye. Ntibigaragaza isura nziza ku ikipe, ku bafana, by’umwihariko ku munyamwuga nka njye. Munyihanganire.”
Yakomeje agira ati “Muri rugendo rwanjye rwo gukina, nabonye ikarita itukura rimwe, ubwo nari nafatiye umupira hanze y’urubuga rw’amahina.”
“Ndashaka kandi kwisegura kuri Jorge Pulido kuko twese turi abavandimwe kandi mu by’ukuri ryari ikosa ryanjye. Nananiwe kwimenya kiriya gihe kandi ndahari ku ngaruka zangeraho n’ibihano ababishinzwe bazampa.”
Ikipe ya Zaragoza iri munsi y’umurongo utukura nk’uko bimeze kuri Huesca nyuma yo gutsindwa igitego 1-0, ku Cyumweru yari yasohoye itangazo ivuga ko yamagamye imyitwarire mibi yaranze umukinnyi wayo ndetse “izafata ingamba z’imyitwarire.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!