00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: FIFA yahagaritse Luis Rubiales wayoboraga Ruhago kubera gusoma umukinnyi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 August 2023 saa 05:35
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ryahagaritse Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Espagne, RFEF, Luis Rubiales, mu bikorwa bya Ruhago mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu gihe cy’iminsi 90 mbere y’uko hagaragazwa umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe imyitwarire iri gukora iperereza.

Luis Rubiales yari yanze kwegura kuri uwo mwanya nyuma yo yashyirwaho igitutu n’inzego zitandukanye kubera gusoma ku munwa umukinnyi w’umugore, Jenni Hermoso.

Ibyo byabaye ubwo bishimiraga intsinzi yatumye begukana igikombe cy’Isi cy’abagore, batsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma. Uyu mugabo yahise yegera Luis Rubiales usanzwe ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu amusoma ku munwa ibintu bitanejeje benshi.

Nubwo Guverinoma ya Espaigne kuri uyu wa 25 Kanama 2023 yari yatangaje ko igiye gutangira inzira z’amategeko ngo harebwe uko yahana uyu mugabo yakomeje kwinangira umutima yanga kwegura.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023 nibwo FIFA yahise ifata icyemezo cyo guhagarika Luis Rubiales mu bikorwa byerekeranye n’umupira w’amaguru byaba ku rwego rw’Igihugu cyangwa Mpuzamahanga by’agateganyo.

Iri shyirahamwe ryatangiye igenzura kuri iyo myitwarire yaranze Luis Rubiales w’imyaka 46 ku wa Kane w’iki cyumweru kugira ngo hamenyekane icyemezo agomba gufatirwa.

Itangazo rya FIFA rigaragaza ko icyemezo cyo guhagarika uyu mugabo mu bikorwa bya ruhago rigomba guhita rikurikizwa uhereye umunsi ritangiweho.

Luis Robiales yahagaritswe igihe cy’iminsi 90 mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’akanama gashinzwe imyitwarire bivuze ko ari ko kazagena iherezwo ry’uyu mugabo muri ruhago.

FIFA kandi yategetse ko Rubiales cyangwa undi muntu uhagarariye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne birinda kubonana n’uwo mukobwa cyangwa kuvugana nawe.

RFEF yari yatangaje ko yagerageje kuvugana na we dore ko kuri ubu ari muri Espagne ariko bitigeze bikunda inshuro zose bagerageje kumuhamagara.

Hari amakuru agaragaza ko nyuma y’uko Luis Rubiales yanze kwegura ku mirimo ye, Visi Perezida w’iri shyirahamwe, Rafael Del Amo we yahise yegura.

Ati “Ntanze ubwegure bwanjye nyuma yo kubona ko Luis Rubiales akomeje kuyobora federasiyo ya Espagne. Nibyo ngomba byinshi kuri Luis ariko ibyabaye ku mukino wa nyuma ntabwo byemewe.”

Hari abakinnyi barenga 80 bari bamaze kugaragaza ko batazongera gukinira ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Espagne mu gihe Luis Rubiales azaba akiri Perezida w’ishyirahamwe barimo na 23 bitabiriye igikombe cy’Isi.

FIFA yahagaritse Luis Rubiales wayoboraga Ruhago ya Espagne kubera gusoma umukinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages