00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese ikipe izatwara CECAFA izongera kwakirwa na Perezida Kagame?

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 1 July 2013 saa 02:39
Yasuwe :

Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yakiriye ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania muri Village Urugwiro mu 2012, hari abakunzi b’umupira w’amaguru babaza niba iki gikorwa kizaba ngarukamwaka.
Umuyobozi w’imikino muri Minisiteri y’Umuco na siporo, Bugingo Emmanuel, yatangarije IGIHE ko Yanga ariyo yasabye kumurikira umuterankunga igikombe cyane ko yagombaga kuza mu Rwanda gukina imikino ya gicuti itegura shampiyona.
Bugingo agira ati “Yanga yasabye kuza kumurikira igikombe Perezida (…)

Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yakiriye ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania muri Village Urugwiro mu 2012, hari abakunzi b’umupira w’amaguru babaza niba iki gikorwa kizaba ngarukamwaka.

Umuyobozi w’imikino muri Minisiteri y’Umuco na siporo, Bugingo Emmanuel, yatangarije IGIHE ko Yanga ariyo yasabye kumurikira umuterankunga igikombe cyane ko yagombaga kuza mu Rwanda gukina imikino ya gicuti itegura shampiyona.

Bugingo agira ati “Yanga yasabye kuza kumurikira igikombe Perezida Kagame kuko yari ije mu Rwanda. N’indi kipe izatwara CECAFA uyu mwaka ibisabye byashoboka gusa bigaterwa na gahunda yo mu biro by’Umukuru w’igihugu.”

Ubwo Perezida Kagame yakiraga muri Village Urugwiro ikipe ya Yanga yari yatwaye “CECAFA Kagame Cup” ya 2012 yavuze ko kuba hatangwa amafaranga asaga miliyoni 40 buri mwaka atari uko u Rwanda ari igihugu gikize mu Karere ahubwo ko hagamijwe kuzamura imikino, guhuza no kunga abatuye Akarere. Ati “N’igihe nzaba ntakiri Perezida iyi nkunga ya CECAFA izakomeza kuboneka.”

APR FC na Vital’o ku isabukuru y’imyaka 51 y’ Ubwigenge

Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nyakanga ubwo hizihizwa umunsi w’ubwigenge mu Rwanda no mu Burundi, ni nabwo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryageze ku mukino wa nyuma APR FC y’u Rwanda irahura na Vital’o y’i Burundi, aho APR iza gukina idafite abakinnyi bo hagati Mugiraneza Jean Baptiste (Migy) na Eric Nsabimana bahagaritswe kubera amakirita y’umuhondo.

Vital’o ni ubwa mbere igeze ku mukino wa nyuma mu gihe APR FC imaze gutwara ibikombe bitatu no gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro eshatu.

Perezida Kagame yamaze kohereza ibihembo muri Sudan

Kuri uyu wa gatandatu nibwo Perezida Kagame yohereje ibaruwa y’ibihumbi 60 by’amadolari yo guhemba amakipe atatu ya mbere muri CECAFA 2013.

Umuyobozi w’imikino muri Minisiteri y’Umuco na siporo, Bugingo Emmanuel, yatangarije IGIHE ko aya mafaranga yamaze kugera mu bunyamabanga bwa CECAFA.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga wa CECAFA, Nicolas Musonyi nkuko yabitangarije The New vision yo muri Uganda. Ati “Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yamaze kohereza amafaranga yo guhemba amakipe ndetse yanatugezeho. Ndamushimira iki gikorwa ngarukamwaka akora.”

Buri mwaka Perezida Kagame atanga ibihumbi 60 by’amadolari muri CECAFA. Ikipe itwaye igikombe ihabwa ibihumbi 30, iya kabiri ibihumbi 20 naho iya gatatu igatwara ibihumbi 10.

Nibura ibihumbi 20 bigomba gutaha i Kigali kuko APR FC yamaze kuyemererwa nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma naho Rayon sport ikaba igomba guhatanira ibihumbi 10 ku mwanya wa gatatu ikina na El Mereikh yo muri Sudan.

Uretse ibihumbi 60 by’amadolari bihabwa amakipe atatu ya mbere, Perezida Kagame atanga n’ibindi bihumbi 15 by’amadolari byo gutegura CECAFA kuva mu 2002.

Perezida Kagame mu 2012 yakiriye Yanga yatwaye igikombe atera inkunga
Perezida Kagame yaganirije ikipe ya Yanga ubwo yayakiraga mu 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages