Bayisenge Emery asanzwe ari umukinnyi wa Saif Sporting Club yo muri Bangladesh, ariko amaze igihe ari mu Rwanda nyuma y’uko amarushanwa yo muri icyo gihugu cyo muri Asia ahagaritswe n’icyorezo cya COVID-19.
AS Kigali yatangiye kuganira n’uyu mukinnyi mu kwezi gushize, yamusinyishije kuri uyu wa Gatatu ku masezerano y’umwaka umwe nk’intizanyo.
Bayisenge yabaye umukinnyi kane mushya AS Kigali iguze muri iyi mpeshyi nyuma ya myugariro w’iburyo Rugirayabo Hassan wavuye muri Mukura, rutahizamu Shaban Hussein ‘Tchabalala’ wasoje amasezerano muri Bugesera FC ndetse na Hakizimana Muhadjiri utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Uyu mukinnyi ukina mu mutima wa ba myugariro, azajya afatanya n’abarimo Bishira Latif. Yakinaga muri Bangladesh kuva muri Mutarama 2019, aho yageze avuye muri USM Alger yo muri Algeria.
AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2020/21 nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 kitabaye kubera icyorezo cya Coronavirus, FERWAFA ikanzura ko iyi kipe yagarukiye mu ijonjora rya kabiri ry’irushanwa riheruka, yongera gusohoka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!