00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elite Sport ikorana na Courtois wa Real Madrid, yasinyishije umunyezamu w’Umunyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2026 saa 10:00
Yasuwe :

Uruganda Elite Sport rukora ibikoresho byo gukinana by’abanyezamu, rwatangiye gukorana n’umunyezamu w’Umunyarwanda, Mutangwa Cedric, ukinira Tony Football Academy, nyuma yo gushima umusaruro we mu mwaka w’imikino ushize.

Mutangwa wasinye umwaka umwe ushobora kongerwa, yiyongereye ku bandi banyezamu babigize umwuga bakorana na Elite Sport, barimo abo ku Mugabane w’u Burayi, Amerika n’ahandi.

Uru ruganda rusanzwe rukorana n’Umunyezamu Thibaut Courtois wa Real Madrid muri Espagne, José Sá wa Wolves mu Bwongereza, Simon Mignolet wakiniye amakipe arimo Liverpool na Gabriel Arias wakiniraga Ikipe ya Racing Club.

Hari kandi Marko Dmitrović w’Ikipe ya Espanyol muri Espagne, Óscar Ustari uheruka muri Inter Miami muri Amerika, Álvaro Montero wa Millonarios muri Colombia, Raúl Rangel ukinira Chivas Guadalajara muri Mexique n’Umunya-Cameroun Carlos Kameni wakiniye amakipe anyuranye i Burayi.

Mutangwa w’imyaka 18, yabaye umunyezamu wa mbere w’Umunyarwanda ugiye gukorana n’uru ruganda kuri ubu rukorera mu bihugu 37 byo ku migabane itanu.

Ubuyobozi bwa Elite Sport bwagize buti “Uburyo Mutangwa Cedric yitwaye mu mwaka w’imikino ushize byagaragaje uburyo ahagaze, atekereza n’intego tuba dukeneye mu banyezamu dukorana na bo.”

Bwakomeje bugira buti “Twishimiye gushyigikira urugendo rwe no guha ikaze ku mugaragaro umunyezamu wa mbere w’Umunyarwanda mu muryango wa Elite Sport.”

Binyuze muri ubu bufatanye, Mutangwa azajya akoresha ‘gants’ n’ibindi bikoresho byo ku rwego rw’ababigize umwuga bikorwa na Elite Sport, mu gihe cy’imikino n’imyitozo.

Uyu munyezamu yagize ati “Navuga ko biri mu bintu bya mbere binshimishije mu buzima, kuba ngiranye amasezerano n’uruganda rwa Elite Sport. Ni ibintu byo kwishimira kuko hari abandi banyezamu bakomeye nka Courtois bakorana na rwo.”

Yongeyeho ati “Iyi ‘gants’ ni nziza cyane, izamfasha gukina neza imikino yose, iyo ufashe umupira wumva ko uwufashe neza. Intego zanjye ni ugukina hanze y’igihugu no gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Elite Sport yagaragaje ko gukorana n’uyu munyezamu birenze kugirana amasezerano na we, ahubwo ari ugushyigikira Tony Football Academy n’umupira w’u Rwanda mu kuzamura ikiragano cy’abanyezamu b’Abanyafurika b’ejo hazaza.

Mutangwa Cedric ukinira Ikipe ya Tony FA yabaye umunyezamu wa mbere w'Umunyarwanda ugiye gukorana na Elite Sport

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages