Kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, tangariza abakunzi be ko atazakomeza gukinira igihugu.
Nyuma y’amashusho agaragaza ibihe byiza yagiriye muri Les Lions de la Telanga, yagize ati “Warakoze Sénégal.”
Mendy yatangiye gukinira Sénégal muri 2018. Yasezeye amaze kuyikinira imikino 60, aho yayihesheje Igikombe cya Afurika inshuro ebyiri, mu 2021 na 2025, ndetse yayikiniye mu Gikombe cy’Isi inshuro ebyiri, harimo mu 2022 na 2026.
Muri iyo myaka yose yinjijwe ibitego 34, ariko indi mikino 31 asoza iminota 90 nta gitego yinjijwe.
Nubwo uyu mukinnyi w’imyaka 34 yasezeye mu Ikipe y’Igihugu, azakomeza gukinira ikipe ye ya Al Ahli Saudi yo muri Arabie Saoudite.
Yakiniye amakipe atandukanye ahereye muri Cherbourg, Marseille, Reims, Rennes zo mu Bufaransa, mbere yo kujya muri Chelsea yo mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!