00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ebola yakomye mu nkokora Ikipe ya RDC yitegura Igikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 May 2026 saa 06:42
Yasuwe :

Icyiciro cya 17 cy’icyorezo cya Ebola cyakomye mu nkokora imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les Léopards, yagombaga kubera i Kinshasa.

Byatangajwe n’ikipe ishinzwe itangazamakuru ry’iyi kipe aho yavuze ko ari ku mpamvu zo kwirinda icyorezo cya Ebola.

Muri gahunda zari ziteganyijwe harimo ikiganiro n’abanyamakuru cy’Umutoza Sébastien Desabre, ibirori byo kwakira abakinnyi byari gukorwa na Perezida Felix Tshisekedi n’imyitozo yari kuba ifunguye ku bantu bose.

Jerry Kalemo ushinzwe Itangazamakuru mu Ikipe y’Igihugu ya RDC, yavuze ko abakinnyi bazahurira mu Bubiligi aho bazatangirira gukina imikino ya gicuti.

Umukino wa mbere uzaba tariki ya 3 Kamena aho RDC izahura na Danemark i Liège mu gihe undi uteganyijwe ku wa 9 Kamena i Marbella muri Espagne, aho bazahura na Chili.

RDC iri mu Itsinda K, izatangira Igikombe cy’Isi ihura na Portugal ya Cristiano Ronaldo ku wa 17 Kamena. Nyuma yaho izakurikizaho Colombia mbere yo gusoreza kuri Ouzbekistan.

Les Léopards ntigitangiriye imyiteguro y'Igikombe cy'Isi i Kinshasa kubera icyorezo cya Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages