Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, ni bwo uyu mugabo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, agiye gutangira akazi muri Rayon Sports.
Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yavuze ko Dylan agiye gufasha ibyiciro byose by’iyi kipe mu bya tekinike.
Ati “Yahawe akazi muri Rayon Sports mu gihe kirekire, aho azafasha amakipe yose yacu yaba inkuru y’abagabo, iy’abagore n’abakiri bato. Muri make ni muri gahunda zose za tekinike muri Rayon Sports.”
Dylan Lienart agiye kuri uyu mwanya wari umaze imyaka irenga itandatu nta muntu uwuriho kuko waherukagaho Kayiranga mu 2019. Afite uburambe mu kuzamura impano z’abato mu mupira w’amaguru.
Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’ubutoza ya ‘UEFA A’, amaze imyaka 22 mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu gufasha abakiri bato, akazi yahereye muri USMN Football yo mu Bufaransa.
Yabaye Umutoza Mukuru wa FC Mougins y’Abatarengeje imyaka 17, ahava aba umuhuzabikorwa w’amakipe y’abakiri bato ya Nice yo mu Bufaransa, akazi yakomereje muri Paris Saint-Germain.
Ari muri PSG, yahuzaga amashuri y’umupira w’amaguru yari afite abayobozi ba tekinike bagera kuri 25, ndetse n’abatoza bayo barenga 1000 bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Ageze muri Rayon Sports asanga ifite irerero rijegajega, aho byari ingorabahizi kubona abakinnyi bato bakinira amakipe makuru yayo.
Asanze Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa BK Pro League n’amanota 52 nyuma y’imikino 32, ikaba yaramaze gutakaza igikombe cya shampiyona, amaso yose iyahanze Igikombe cy’Amahoro.
Ni mu mukino izahuriramo na APR FC, ku wa 23 Gicurasi 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!