00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Djibril Ouattara yasubukuye imyitozo mbere y’umukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 November 2025 saa 08:54
Yasuwe :

Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara, yasubukuye imyitozo nyuma y’amezi abiri adakina kubera uburwayi, ndetse ashobora kugaragara mu mukino uzayihuza na Rayon Sports ku wa Gatandatu.

Ouattara yarwariye muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania mu ntangiriro za Nzeri, ava mu irushanwa ritarangiye ndetse kuva icyo gihe ntiyongeye gukina.

Nyuma yo kwivuriza mu Rwanda, muri Maroc akajya n’iwabo muri Burkina Faso, kuri ubu uyu mukinnyi wageze i Kigali ku wa Gatanu, yasubukuye imyitozo.

Mu mafoto yashyizwe ahagaragara n’Ikipe ya APR FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Ouattara yagaragaye yitoza wenyine ndetse yambaye inkweto zisanzwe atari izikoreshwa mu kibuga.

APR yaherukaga kuvuga ko uyu mukinnyi azatangira imyitozo tariki ya 10 Ugushyingo, ariko amakuru avuga ko mu gihe yagaragaza ko ameze neza, ashobora gukina umukino wa Rayon Sports uzaba ku wa Gatandatu.

Uyu mukino utegerejwe na benshi uzaba APR iri ku mwanya wa munani n’amanota umunani mu gihe Rayon Sports ifite amanota 13 ku mwanya wa kabiri.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru izaba kandi yagaruye Ronald Ssekiganda utarakinnye umukino wa Rutsiro FC kubera ikarita itukura mu gihe na Bigirimana Abedi yamaze gusubukura imyitozo nyuma yo kudakina umukino Rayon Sports yatsinzemo Marine FC mu cyumweru gishize.

Djibril Ouattara yasubukuye imyitozo mu gihe APR FC yitegura kwakira Rayon Sports
Ouattara yari amaze amezi abiri adakina kubera uburwayi
Uyu mukinnyi yagaragaye akorana inkweto zisanzwe, zitari izifashishwa mu kibuga
Ubwo Ouattara aheruka mu kibuga ni muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages