Ibinyamakuru byo muri Argentine byatangaje ko yaguye iwe mu rugo, nyuma y’iminsi mike avuye mu bitaro nyuma yo kubagwa ubwonko, kuko hari hizingiyemo amaraso.
Diego Armando Maradona afatwa nk’umwe mu bami ba ruhago ku Isi, wafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi mu mwa 1986. Ni nawo mwaka yatsinzemo igiteko cyasezereye u Bwongereza akoresheje ukuboko, bituma bacyita “Ikiganza cy’Imana” cyangwa ’Hand of God’ mu Cyongereza.
Yakiniye amakipe arimo Boca Juniors, Napoli na Barcelona, akundwa n’abantu benshi kubera ubuhanga bwaranze imyaka ye nk’umukinnyi, nubwo atahiriwe mu butoza. Mu gihe cye ariko yakunze no kurangwa n’imyitwarire itarakunze kuvugwaho rumwe.
Maradona yasezerewe mu bitaro ku wa 11 Ugushyingo. Kuri uyu wa Gatatu ubwo yamererwaga nabi, yihutanywe muri Olivos Clinic, ariko abaganga ntibabasha gutabara ubuzima bwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!