Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Mutarama 2023, ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Bufaransa, FFF, ryatangaje ko abatoza b’iyi kipe bose bazakomeza kuyitoza.
Noël Le Graët uyobora iri Shyirahamwe yavuze ko Umutoza mukuru, Didier Deschamps, yahawe izi nshingano mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, agakomezanya n’abamwungirije.
Ati “Guy Stéphan azakomeza kungiriza Didier Deschamps, Franck Raviot azakomeza gukorana na we nk’umutoza w’abanyezamu, Cyril Moine muri iyi kipe akomeze kongerera abakinnyi imbaraga. Twishimiye kandi ko umutoza wacu yongeye kugumana natwe kugeza mu 2026.”
La Fédération Française de Football et Noël Le Graët, son président, sont heureux d’annoncer la prolongation de 𝗗𝗶𝗱𝗶𝗲𝗿 𝗗𝗲𝘀𝗰𝗵𝗮𝗺𝗽𝘀 à la tête de l’Équipe de France jusqu’au mois de juin 𝟮𝟬𝟮𝟲 ✍️
➡️ https://t.co/4CawVszXsS#FiersdetreBleus pic.twitter.com/W2YV4bOVf3
— Equipe de France ⭐⭐ (@equipedefrance) January 7, 2023
Mu myaka 11, Deschamps amaze atoza iyi kipe yatwaye Igikombe cy’Isi, atwara Nations League, mu gihe gito ari muri Qatar kandi yageze ku mukino wa nyuma aho yatsindiwe kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya na Argentine ibitego 3-3.
Deschamps kandi ari kumwe n’u Bufaransa yageze ku mukino wa nyuma wa Euro 2016, nabwo atsindwa na Portugal igitego 1-0.
Kuva yakwemezwa bwa mbere ku ya 9 Nyakanga 2012, amaze gukina imikino 139, atsinda imikino 89, anganya 28 mu gihe yatsinzwe 22. U Bufaransa bwinjije ibitego 279 bari kumwe, bwinjizwa 119.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!