Uyu mukino wakinwe binyuze mu makipe abarizwa muri iri gororero ariyo Esperance igereranywa na Rayon Sports na Intare igereranywa na APR FC.
Icyakora ntabwo ari ukugereranywa gusa kuko Esperance yashinzwe n’umufana wa Rayon Sports ariko iterwa inkunga n’abantu batandukanye bari mu igororero bafana Rayon Sports.
Ni mu gihe, Intare ari iy’urwego rushinzwe umutekano bita ‘Station y’Umutekano’ mu gipangu.
Muri uyu mukino waragiye ari ubusa ku busa, wagaragayemo abasanzwe bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda nka Muganza Isaac wakiniye Police FC na APR FC na Uwihoreye Jean Paul wamamaye cyane muri ATRACO.
Aya makipe abona abakinnyi binyuze mu kubarambagiza mu minsi 15 ya mbere bakigera mu igororero.
Muri rusange umupira w’amaguru wo mu gipangu ubarizwamo amakipe 16 arimo atandatu mu Cyiciro cyo Mbere n’andi atandatu mu cya Kabiri, mu gihe asigaye ari ay’abakuze.
Uretse Shampiyona ikinwa umwaka, haba andi marushanwa arimo ayo kwibuka, Rabagirana Ministries n’andi atandukanye.
Ntabwo ari ukurushanwa gusa kuko muri iri gororero, abahize abandi banahembwa, aho umukinnyi wahize abandi ahabwa Ballon d’Or n’ibilo bishobora kugera kuri 20 by’isukari.
Kuri ubu umukinnyi ugezweho muri iri gororero ni Iyamuremye Jean Marie Vianney uzwi nka Neymar ukinira Esperance wegukanye Ballon d’Or ebyiri ziheruka.
Ni mu gihe ikipe yegukanye Shampiyona, ihabwa igikombe ndetse n’ibilo 70 by’isukari.
Ntabwo ari umupira w’amaguru gusa kuko muri iri rerero harimo Volleyball, Basketball, Sitting Volleyball, Igisoro, Amakarita, Chess n’umukino w’agati wisangwamo na benshi.
Hirya yo gukina imikino yabo, imfungwa n’abagororwa bareba imikino kuri televiziyo zitandukanye yaba iyo mu Rwanda cyangwa iyo mu Mahanga.
Amafoto: Kasiro Claude
Video: Ndacyayisenga Emmanuel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!