Ibi yabitangaje nyuma yo gutsindwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, mu mukino wa nyuma mu Itsinda A ry’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, wakiniwe kuri Stade Amahoro.
Lavagne Denis Jean watsinze ibitego 2-1 harimo icyinjijwe na Ouattara ukina asatira izamu muri APR FC, yavuze ko uyu mukinnyi yabazengereje cyane mu mukino bakinnye.
Ati “Njye ndeba abakinnyi banjye gusa ntabwo njya nita ku b’ikipe duhanganye. Ariko nkubwije ukuri nimero 10 wa APR FC [Djibril Ouattara] yatugoye. Uburyo ahagarara mu kibuga bigora ba myugariro, kuko ntumenya aho aba ahagaze.”
Nubwo APR FC yasezerewe muri iri rushanwa kubera gutsindwa ibitego byinshi, kapiteni wayo Djibril Ouattara ukomoka muri Burikina Faso, ni we kugeza ubu ufite ibitego byinshi muri CECAFA Kagame Cup 2026, aho yinjije bitatu.
Nyuma yo gusezererwa kw’ikipe ye mu irushanwa, we na bagenzi be bagiye gutangira kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27 uzaba urimo amarushanwa akomeye nka CAF Champions League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!