Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yabigarutseho ubwo yari kuri live ya Tik Tok ari kumwe na mugenzi we bakinana, Mamadou Sy.
Sy wari uyoboye ikiganiro yasomye igitekerezo agira ati “Dauda ngo baragushaka mu Mavubi?”
Dauda utatinze gusubiza, yahise avuga ko yiteguye ahubwo ategereje ko bamwegera.
Ati “Nditeguye, nditeguye ndabategereje.”
Dauda ni umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse akunze guhurizwaho na benshi bamugira uwa mbere.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ashobora gukina hagati yugarira cyangwa asatira ahazwi nka nimero umunani.
Amavubi azongera gukina muri Nzeri 2026 akina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!