Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Gicurasi 2026, ni bwo iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yatangaje ko yasinyishije abakinnyi bashya mu ikipe yayo y’abato.
Mu bakinyi bahawe amasezerano harimo Darryl Nkulikiyimana usanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ari na bwo bwa mbere yari asinyiye ikipe nk’uwabigize umwuga.
Mu butumwa ikipe ye yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko kumuha amasezerano ari ukumushimira urwego yagaragaje mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Iti “Darryl Nkulikiyimana yasinye nk’uwabigize umwuga. Uyu mukinnyi w’imyaka 21 ukina mu bwugarizi yabonye igihembo cy’akazi gakomeye yakoze muri uyu mwaka w’imikino mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23, ahabwa amasezerano y’umwaka utaha w’imikino ushobora kongerwa.”
Nkulikiyimana we yagize ati “Uyu munsi nashyize umukono ku masezerano nishimye kandi nezerewe. Ni nyuma yo kwitanga, gukora akazi mu bihe bigoye. Ni intangiriro nshya. Imana ishimwe.”
Uyu mukinnyi aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu Ukwakira 2025, ubwo Amavubi yakinaga na Bénin ndetse na Afurika y’Epfo mu mikino isoza amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Umupira yawutangiriye mu irerero ry’umupira w’amaguru rya FCV Dender EH, yarivuyemo ajya muri Standard de Liège y’abatarengeje imyaka 16, mbere yo kuyikinira no mu bindi byiciro by’abato.
Undi wahawe amasezerano ni Kelyan Kielo-Lezi w’imyaka 18 ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo, we akaba akina nka rutahizamu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!