Ibi yabitangaje mbere y’umukino wa mbere iyi kipe iza guhuriramo na Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025.
Darko yavuze ko ubuzima ari bwiza mu Rwanda ndetse afite icyizere cyo kuba yakwitwara neza mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Ati “Turi kumva dushyigikiwe wagira ngo aha tuhamaze igihe kinini cyane. APR FC twari kumwe umwaka ushize yakoze byinshi inagera kuri byinshi, gusa Al Merrikh SC ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika kandi afite amazina.”
“Ubu rero dusa n’aho turi gutangira kugira ngo tube abo twari bo. Nta gitutu nishyizeho ku byo nzegukana ndi hano, ahubwo ibyo dusabwa gukora byose tuzabikora. Tuzubaka ikipe nziza, turangamiye umwaka utaha. Imikino yose tuzayifata nk’ikomeye kandi tuzajya dutsinda.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko amakosa yakozwe muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25 arimo kubura ibitego azayakosora, ahamya ko agikunda ubwugarizi bwa APR FC.
Ati “Nagiraga ikibazo cyo kurema uburyo bwinshi ariko ibitego bikabura, ni isomo ngomba gukosora. Amakipe ya hano mu Rwanda arakomeye cyane kandi akunda guhangana ashaka amanota. Ibyo narabibonye yaba ku makipe y’i Kigali cyangwa ayo mu ntara. Ibyo ndabikunda cyane.”
“Nta mukinnyi navuga mwiza kugeza ubu nkunda kurenza abandi mu Rwanda, ariko ba myugariro ba APR FC ni beza, kuva kuri Gilbert [Byiringiro], Yunusu [Nshimiyimana], Clement [Niyigena] na Claude [Niyomugabo].”
Muri Gicurasi 2025, ni bwo Ikipe ya APR FC yatandukanye n’Umutoza Darko Nović mu gihe haburaga imikino itatu ngo umwaka w’imikino urangire. Yayisize ku mwanya wa kabiri irushwa inota rimwe na Rayon Sports, ndetse iza kuyigaranzura yegukana Igikombe cya Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!