Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pele Stadium ndetse agatsinda Gasogi United igitego 1-0.
Darko yavuze ko ari kugeragza gukinisha abakinnyi be bose kugira ngo abashe gutegura imikino myinshi afite mu minsi iri imbere.
Ati “Twakinnye neza igice cya mbere gusa, ariko mu mukino ukurikira tuzakora ibirenze. Ndumva uwo [wa Rayon Sports] uri mu byumweru bibiri biri imbere, ntabwo mbizi neza, ariko muri icyo gihe cyose dufitemo ingengabihe y’imikino igoye, gusa izadufasha kuzahagera tumeze neza.”
“Uyu munsi benshi mu bakinnyi mfite barananiwe, ariko ngiye kubategura ku buryo bazitwara neza ku mukino uzaduhuza na Police FC mu minsi ibiri iri imbere.”
Uyu mutoza kandi yahishuye ko yabanje mu kibuga Niyibizi Ramadhan kubera ko Ruboneka Jean Bosco yagize imvune, ariko ku bw’amahirwe make na we akavunika mu minota 10 ya mbere akisabira gusimburwa.
APR FC iri ku mwanya wa Kabiri wa Shampiyona n’amanota 37, izakina na Police FC ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, kandi kuri uwo munsi Rayon Sports ya mbere ifite amanota 41 ikine na Gasogi United FC.
Aya makipe yombi ahanganiye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25, azahurira kuri Stade Amahoro ku wa 9 Werurwe, hakinwa Umunsi wa 20.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!