00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daouda Yussif na Gedeon Ndonga baketsweho gukoresha amarozi bahanwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 April 2026 saa 07:30
Yasuwe :

Rwanda Premier League’ rwategetse Daouda Yussif wa APR FC kwishyura ibihumbi 100 Frw na Gedeon Ndonga Bivula kwishyura ibihumbi 200 Frw kubera kubangamira umukino.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata 2026, ni bwo kuri Stade Umuganda habereye umukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wari wahuje Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu.

Mbere y’uko uyu mukino utangitra, abakinnyi bose babanza mu kibuga ndetse n’abasifuzi barinjiye ariko mu rwambariro hasigaramo Daouda Yussif wa APR FC na Gedeon Ndonga Bivula wa Etincelles.

Aba bakinnyi bagiye kwinjira mu kibuga ngo bifotozanye na bagenzi babo, bombi berekanye impungenge zo kwinjira mu kibuga, ndetse Daouda we azenguruka ikibuga yanga kugicamo hagati.

Gedeon Ndonga Bivula we yageze aho yinjira mu kibuga akoresheje inzira isanzwe, ariko abafana bose basigara bibaza impamvu abo bakinnyi bombi bakoze ibyo benshi baketse ko hari amarozi yakoreshejwe.

Urwego rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ‘Rwanda Premier League’, rwasanze aba bakinnyi bombi "bagaragaweho ibikorwa bijyanye n’imihango itinza itangira ry’umukino, bibujijwe n’amabwiriza agenga Rwanda Premier League mu ngingo yayo ya 22 igika cya 3, aho banze kwinjira mu kibuga igihe amakipe yombi yasohokaga mu rwambariro."

Iyi ngingo igira iti “Igikorwa cyose giteye urujijo gikorewe ahabona (mu kibuga, ku mpande cyangwa mu nzira zo kwinjira mu rwambariro) cyafatwa n’umusifuzi cyangwa komiseri w’umukino nk’igiteye ubwoba, gitesha igihe cyangwa gishobora guteza amakimbirane nticyemewe. Urugero ni gusuka ibintu mu izamu, mu rwambariro cyangwa imihango ikerereza itangira cyangwa ikomeza ry’umukino.”

“lyo umusifuzi cyangwa komiseri w’umukino abigaragaje muri raporo, uwabikoze
acibwa ihazabu angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 Frw. lyo abisubiyemo ahanishwa ihazabu angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 Frw no guhagarikwa imikino itatu. Ayo mande yishyurwa n’ikipe. lyo ibi bikozwe n’ikipe ihanishwa ihazabu angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Frw.”

Gedeon Ndonga Bivula kandi yagaragaye mu gikorwa giteye urujijo gikorewe ahabona cyo kwisiga ibisa n’ifu mu mutwe bibujijwe n’amabwiriza ya Rwanda Premier League, mu ngingo yayo ya 22 mu gika cyayo cya mbere.

Ni muri urwo rwego Daouda Yussif ukina hagati muri APR FC yategetswe kwishyura ihazabu y’ibihumbi 100 Frw, naho Gedeon ukina mu bwugarizi bwa Etincelles ategekwa kwishyura ibihumbi 200 Frw.

Umukino wahuje amakipe yombi warangiye Etincelles FC itsinze APR FC ibitego 2-1.

Gedeon Ndonga yaciwe amande y'ibihumbi 200 Frw
Gedeon Ndonga ni myugariro wa Etincelles
Gedeon Ndonga yari muri Etincelles FC yatsinze APR FC ibitego 2-1
Daouda Yussif yaciwe amande y'ibihumbi 100 Frw kubera kubangamira umukino
Daouda Yussif yanyuze iruhande rw'ikibuga akeka amarozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages