Uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatatu, mbere y’iri rushanwa ry’imikino ya gicuti rizatangira kubera i Kigali ku wa Kane, tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026.
Kigali Pelé Stadium imaze igihe igaragaza ikibazo cy’amatara akunze kuvaho mu gihe cy’imikino itandukanye.
Ubwo yari abajijwe niba iki kibazo cyarakemuwe mbere yo kwakira iyi mikino, Perezida Shema yavuze ko cyakemutse burundu.
Ati “Cyarakemutse burundu. Cyari ikibazo cya ‘installation’ imaze imyaka myinshi nanjye ntazi uko ingana. Ikibazo rero cyari insinga za kera zageze aho zirananirwa ubu rero barazihinduye.”
Yakomeje avuga ko batakora ikosa ryo gutuma amatara avaho mu gihe cy’iyi mikino.
Ati “Turibaza ko nta kibazo kizaba gihari. Mu nama duheruka n’ababishinzwe ntabwo twakora iryo kosa ryo kugira ngo amatara aveho.”
Kigali Pelé Stadium izaberaho imikino y’Itsinda B, aho ku wa Kane, Aruba izakina na Macau saa Saba n’Igice, mu gihe saa Kumi n’Igice, Tanzania izakina na Liechtenstein. Izakira n’imikino ya nyuma izaba ku Cyumweru, tariki 29 Werurwe 2026.
Nubwo ibihugu bizitabira FIFA Series 2026 biri mu matsinda, buri kipe izakinamo umukino umwe mu buryo bumeze nka 1/2.
Ibihugu bizatsinda imikino yabyo ya mbere mu itsinda, bizakomeza ku gisa n’umukino wa nyuma naho ibyatsinzwe bihatanire umwanya wa gatatu.
Amatike ku mikino izabera muri Stade Amahoro iya make iri kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw.
Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa rizaba ribereye bwa mbere mu Rwanda.
Ku mikino izabera muri Kigali Pelé Stadium, imyanya isanzwe ni 2000 Frw, naho imyanya y’icyubahiro ni 20.000 Frw. Itike imwe izajya ifasha umukunzi w’umupira w’amaguru kureba imikino ibiri izajya ikinwa ku munsi.
Amatike aguriwa kuri *939*3*2#



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!