Uyu mukinnyi w’imyaka 41, ni umwe mu banyabigwi ba ruhago y’Isi, nyuma y’uko mu gihe kinini amaze akina yafashije amakipe yakiniye kwandika amateka atandukanye.
Uyu mukinnyi yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Vogue, agaragaza byinshi ku hazaza he, by’umwihariko mu mupira w’amaguru, dore ko afite amasezerano mu ikipe yo muri Arabie Saoudite azarangira mu 2027.
Abajijwe ku gihe azahagarikira gukina umupira w’amaguru yagize ati “Byanze bikunze uyu ni wo mwaka wanjye wa nyuma mu mupira w’amaguru, ndashaka gusiga umurage w’akataraboneka.”
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, Ronaldo yavuze ko asigaje umwaka umwe cyangwa ibiri kugira ngo ahagarike gukina, ndetse icyo gihe yagaragaje ko Igikombe cy’Isi cya 2026 yakinnye ari cyo cyari icya nyuma mu mateka ye.
Ubu yagaragaje ko ibyo azakora nyuma yo gukina umupira w’amaguru yabiteguye, ariko akazita cyane ku muryango we, dore ko aheruka no gusezerana n’umugore we, Georgina Rodriguez.
Ati “Ahazaza hanjye harateguye. Hari ibintu byinshi mfite nzaba mpugiyemo, kukubwiramo kimwe byaba bingoye. Umupira w’amaguru ugusigira icyuho kinini, ni yo mpamvu hari byinshi byo gukora kugira ngo ukizibe. Ujya muri byinshi ntabwo uguma ahantu hamwe.”
“Hazabaho kwinezeza, gukora igendo nyinshi, kureba nkanakina ‘Padel’ nkunda cyane, no gukomeza kunezezwa n’ibyo nakoreye. Imyaka 25 yari myinshi umuntu yitanga.”
Ronaldo wegukanye Ballon d’Or eshanu mu mateka ye ari na we wa kabiri mu mupira w’amaguru, yatangiriye gukina muri Sporting CP yo muri Portugal, akinira Manchester United, Real Madrid, Juventus, Al Nassr n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Ibihe byiza yabigiriye muri Real Madrid yamazemo imyaka icyenda, ayitsindira ibitego 450 mu mikino 438. Muri rusange yinjije ibitego 976 mu mikino 1.330 yemewe yakinnye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!