Uru rutonde rushya rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes, rwongeye kugaragaza ko Cristiano Ronaldo ari we winjiza amafaranga menshi nk’uko byagenze mu 2023.
Ronaldo ukinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, yinjije miliyoni 260$, avuye kuri miliyoni 136$ mu mezi 12 ashize.
Mukeba we w’ibihe byose, Lionel Messi, yagiye ku mwanya wa gatatu inyuma ya Jon Rahm ukina Golf.
Uyu Munya-Espagne yafashe uyu mwanya nyuma y’uko yerekeje muri LIV Golf Tour iterwa inkunga n’Abanya-Arabie Saoudite, aho bivugwa ko yabonye miliyoni 218$.
Abakinnyi b’umupira w’amaguru Neymar na Karim Benzema na bo binjiye mu 10 ba mbere nyuma yo kwerekeza muri Saudi Pro League.
Giannis Antetokounmpo (wa gatanu) yiyongeye kuri LeBron James (wa kane) na Stephen Curry (wa cyenda) nk’abakinnyi ba Basketball bari kuri uru rutonde, mu gihe Lamar Jackson ukina American Football ari uwa 10.
Forbes yagaragaje ko abakinnyi 10 ba mbere binjiza agatubutse ku Isi bose hamwe babonye miliyoni 1.38$ mbere yo gukuraho imisoro n’andi mafaranga agenerwa ababafashije mu mezi 12 ashize, akaba ari wo mubare munini umaze kubaho.
Urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere binjiza amafaranga menshi ku Isi mu 2024
- Cristiano Ronaldo, Ruhago: $260m (£205m)
- Jon Rahm, Golf: $218m (£172m)
- Lionel Messi, Ruhago: $135m (£107m)
- LeBron James, Basketball: $128.2m (£101m)
- Giannis Antetokounmpo, Basketball: $111m (£88m)
- Kylian Mbappe, Ruhago: $110m (£87m)
- Neymar, Ruhago: $108m (£85m)
- Karim Benzema, Ruhago: $106m (£84m)
- Stephen Curry, Basketball: $102m (£80m)
- Lamar Jackson, American football: $100.5m (£79m)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!