00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda mu bihugu 21 bizagezwamo Igikombe cy’Isi cya 2019

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 26 August 2018 saa 12:56
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket ku Isi (ICC) ryatangaje u Rwanda mu bihugu 21 bizatambagizwamo igikombe cy’Isi “ICC Cricket World Cup Trophy Tour” kizakinirwa umwaka utaha.

Nk’umuco wa Cricket, mbere y’uko haba irushanwa ry’igikombe cy’Isi, kibanza kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kwegera abafana.

Mu itangazo ryasohowe na ICC (International Cricket Council) kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kanama, kuva ku wa Mbere tariki 27 Kanama igikombe kizakinirwa umwaka utaha, kizatangira kuzengurutswa Isi.

Ni urugendo ruzamara amezi icyenda, rukazatangirira i Dubai ku cyicaro cya ICC kikazagera ku migabane yose mu bihugu 21 n’imijyi 60 itandukanye.

Ni ku nshuro ya mbere iki gikombe kizagezwa mu bihugu byinshi by’umwihariko harimo 11 umukino wa Cricket uri guteramo imbere cyane nka Nepal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage n’ibindi.

Ibihugu iki gikombe kizaberamo byatoranyijwe hatitawe ku kuba byarabonye itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi kizabera mu Bwongereza na Pays de Galles kuva tariki 30 Gicurasi kugera ku wa 14 Nyakanga 2019.

Muri Afurika kizagera mu bihugu bine birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria.

Umuyobozi wa ICC, David Richardson, yagize ati “Kuzengurutsa igikombe ni amahirwe yihariye ku bafana hirya no hino ku Isi kugira ngo biyumve nk’abafite uruhare mu gikombe cy’Isi.”

“Kuba kizagera mu bihugu byinshi n’imijyi myinshi kurusha izindi nshuro zose, bizaha amahirwe abafana benshi yo kwishimira uyu mukino mwiza cyane.”

Yavuze ko Cricket ifite abafana barenga miliyari ku Isi kandi kuzengurutsa igikombe bituma biyongera kurushaho.

Iki gikombe kizazengurutswa ku bufatanye na Nissan ari nayo izaba iyoboye urugendo rwacyo.

U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu 21 bizagezwamo igikombe cy'isi kizakinirwa umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages