Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, ni bwo mu Kigo cya Camp GP ku Kimihurura, hakiniwe imikino ya ½ mu mupira w’amaguru mu irushanwa ryahariwe kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
RG yegukanye irushanwa rya 2025 na RMA Gako ni zo kipe zabanje mu kibuga mu mukino ukomeye, ariko igitego cya Ishimwe Claude gitandukanye amakipe yombi, bihesha RG itike yo gukina umukino wa nyuma.
Ni umukino wagaragayemo Kapiteni wa RG, Cpt Ian Kagame, wafashije iyi kipe mu bwugarizi, kugira ngo irinde igitego n’intsinzi byayo.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwahuje Ikipe y’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) na Task Force Division, ukaba wari umukino ukomeye kuko amakipe yose yagerageje kureba mu izamu.
Amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu minota 90 y’umukino, ajya mu nyongera y’iminota 30. Iyi minota yabyajwe umusaruro na BMTC Nasho, ihita igera ku mukino wa nyuma iherukaho mu 2023.
Mu bagore, Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Serivisi z’Ubuzima (MHS) izakina na RMA Gako.
Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!