Iyi kipe yabigezeho mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki 26 Kamena 2024.
Wari umukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere, aho Argentine yasabwaga gutsinda kugira ngo ibone itike ya ¼ ari nako ikomeza inzira yo kwisubiza igikombe cyayo.
Icyakora ntabwo byayoroheye kuko wari umukino ugoye cyane ndetse byasabye gutegereza umunota wa 88 ngo iyi kipe ibone igitego cyatsinzwe na Lautaro Martínez.
Iki gitego cyabonetse ku ishoti rya 21 ryaganaga mu izamu ryari ririnzwe na Claudio Bravo wakoze saves umunani muri uyu mukino.
Nyuma y’umukino, Martínez yatangaje ko iri rushanwa rigoye cyane ko amakipe bari guhura yugarira cyane.
Ati “Iyi mikino ni uku iba imeze gusa turakomeza guhatana. Wari umukino ugoye cyane kuko bugaririshaga abakinnyi batanu. Icy’ingenzi nuko twegukanye amanota atatu kandi tuzaguma uko.”
Intsinzi ya Argentine yayifashije gukomeza kuyobora itsinda n’amanota atandatu, ikurikiwe na Canada ifite itatu, Chile na Peru zifite inota rimwe.
Mu mukino wa nyuma, Argentine izahura na Peru ku Cyumweru, tariki 30 Kamena, mu gihe Canada izakina na Chile muri icyo gihe.
Indi kipe ihanzwe amaso inahabwa amahirwe ni Brésil, ariko yatangiye nabi kuko umukino wa mbere yanganyije na Costa Rica 0-0. Mu mukino wa kabiri izahura na Paraguay mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!