Giorgio Chiellini warumwe na we Suarez ubwo Uruguay yakinaga n’u Butaliyani mu mikino ya nyuma yo mu itsinda D mu gikombe cy’Isi, yarushinganye na Carolina Bonistalli.
Chielini usanzwe ari myugariro w’ikipe ya Juventus n’u Butaliyani yarushinganye na Carolina Bonistalli kuwa Gatandatu Tariki ya 19 Nyakanga 2014.
Uyu mukinnyi ashinze urugo nyuma yo kwemera guha imbabazi Luis Suarez wamurumye gusa ntibyabujije FIFA guhagarika Suarez amezi ane adakina anahanishwa kudakinira ikipe y’igihugu cye imikino 9 mpuzamahanga.
Nyuma y’ibizazane Chielini yahuriye nabyo mu gikombe cy’Isi harimo kurumwa ndetse ikipe ye igahita isezererwa yafashe umwanzuro avuga ko wamushimishije cyane wo guhita yambikana impeta n’umukunzi we bari bamaranye igihe. Ubu bwa Chielini na Carolina bwabereye mu Butaliyani muri Montenero Sanctuary muri Livorno.



















TANGA IGITEKEREZO