Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, ni bwo Chelsea yashyize hanze itangazo rigaragaza ko itakiri kumwe n’uyu mutoza wayigezemo avuye muri Strasbourg.
Itangazo rigira riti “Uyu munsi Chelsea FC yatandukanye na Liam Rosenior wari umutoza mukuru. Mu izina rya buri wese uri muri Chelsea we n’abungiriza be tubashimiye imbaraga zabo bashyize muri Chelsea.”
"Liam yakoze uko ashoboye kose kuva yagera muri Chelsea, agaragaza ubunyamwuga kuva yakwemezwa muri ½ cya shampiyona. Uyu si umwanzuro ikipe yafashe byoroshye, ahubwo ni amanota n’umusaruro byamanutse kandi hari byinshi byo gukora muri uyu mwaka. Buri wese aramwifuriza ibihe byiza.”
Chelsea yongeyeho ko yafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gushaka uko iguma mu makipe yabona itike yo kuzakina amarushanwa y’i Burayi, ndetse no guhatana muri FA Cup.
Ibi byose iteganya ko izabifashwamo na Calum McFarlane uzayitoza kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.
Rosenior w’imyaka 41 yageze muri Chelsea asimbuye Enzo Maresca, yitwara neza mu minshi ya mbere ndetse atsinda imikino itandatu muri irindwi ya mbere, ariko imikino iheruka ntiyamworoheye kuko mu mikino umunani iheruka yatsinzwemo irindwi, atsinda umwe.
Chelsea imaze imikino itanu ya Shampiyona y’u Bwongereza nta gitego irinjiza mu gihe yo yinjijwe 11.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!