Graham yasabwe kwishyura Brighton miliyoni 16 z’amayero kugira ngo yemererwe kujya muri Chelsea, ayatanga atazuyaje.
Uyu mutoza yageze ku myitozo ya Chelsea ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane kugira ngo asinyane amasezerano ya nyuma kuko ibiganiro byari byararangiye n’iyi kipe.
Graham Potter mu magambo yatangaje abinyujije ku rubuga rwa Chelsea yavuze ko yishimiye kuba azakorana na Chelsea kandi ari ikipe nziza.
Ati "Ndishimye bidasanzwe kandi nshimishijwe no kuba ngiye gutoza Chelsea FC. Iyi kipe ni agatangaza. Ikindi nishimiye cyane ni ugufatanya n’ubuyobozi bushya bwa ba nyiri Chelsea bashya. Ntegerezanyije kandi amatsiko gukorana n’abakinnyi bose yaba abashya cyangwa abasanzwe.”
Uyu mutoza kandi yashimiye ikipe avuyemo kuko ari yo yatumye abona aya mahirwe yisumbuyeho.
Ati: "Ndashaka kandi gushimira byimazeyo Brighton & Hove Albion kuba yarampaye aya mahirwe cyane cyane umuyobozi wayo ndetse n’abakinnyi bose muri rusange.”
Uyu mugabo w’imyaka 47 azatoza Chelsea mu mikino ikurikira uhereye ku wo kuwa gatandatu izakina na Fulham.
Ikipe ya Chelsea biyisabye amasaha atageze kuri 24 kugira ngo yemeze Graham Potter kuko yatangaje ko itandukanye na Thomas Tuchel nyuma yo gutsindwa muri Champions League na Dinamo Zagreb ndetse n’umubano ntiwari umeze neza n’umuherwe Todd Boehly.
Uyu mutoza yanyuze muri Östersund, Swansea na Brighton avuyemo. Akigera muri Brighton yayifashije gusoza iri ku mwanya wa cyenda. Mu mikino 134 ari muri Brighton yatsinze imikino 43, anganya 43 atsindwa 48.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!