00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charles Bbaale yasabye gutandukana na Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 January 2025 saa 12:23
Yasuwe :

Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Charles Bbaale, yandikiye Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano bafitanye kubera ko asanga atagifite imbaraga zo kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino.

Bbaale yari amaze umwaka umwe n’igice muri Rayon Sports yagezemo muri Nyakanga 2023, avuye muri Villa SC y’iwabo.

Uyu mukinnyi umaze igihe yaravunitse, kuri ubu wasubiye muri Uganda, yamaze kwandikira Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano nk’uko yabyemereye IGIHE.

Ati "Impamvu ni uko ntazabafasha muri iyi mikino kandi bumvaga ko nzagaruka, ariko imvune yanjye irakomeye. Ni yo mpamvu nabandikiye nsaba gusesa amasezerano kugira ngo bashake ibindi bisubizo."

Yakomeje agira ati "Nasubiye mu rugo kwivuza. Umuganga yari yambwiye ko nshobora gukira muri Gashyantare, ariko nagiye muri Gym dusanga nshobora gukenera andi mezi abiri."

Muri uyu mwaka w’imikino, Charles Bbaale yakinnye imikino mike yiganjemo itanu ya mbere ubwo Umunya-Sénégal Fall Ngagne yari ataramera neza ngo atangire kubanza mu kibuga.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka gutangaza ko muri uku kwezi kwa Mutarama buzagura abandi bakinnyi batatu barimo ushaka ibitego.

Mu bayivugwamo ubu harimo Umunya-Malawi Aaron Banega ukina mu kibuga hagati na rutahizamu w’Umunya-Uganda Fahad Bayo.

Rutahizamu Charles Bbaale yandikiye Rayon Sports asaba gusesa amasezerano
Bbaale yavuze ko imvune afite itatuma akinira Rayon Sports mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w'imikino urangire
Charles Bbaale yishimira igitego cyahesheje Rayon Sports intsinzi imbere ya Musanze mu Ugushyingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .