00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN2016: Amavubi ntagikoreye umwiherero i Nyakinama

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 25 December 2015 saa 12:55
Yasuwe :

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Vincent Nzamwita de Gaulle yatangaje ko umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi utakibereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kubera ikibuga cyaho kitujuje ibisabwa.

Gahunda yo kujyana iyi kipe i Nyakinama yaje nyuma yaho byari bizwi mbere ko umwiherero uzabera mu karere ka Rubavu kuri kimwe mu bibuga bizakira imikino ya CHAN.

Ikibuga cya Nyakinama cyari cyatoranyijwe bagendeye ko kirimo ubwatsi karemano cyo kimwe na Stade Amahoro ari nayo u Rwanda ruzakiniraho.

Ikindi cyari cyakuruye abashinzwe tekinike muri FERWAFA ni uko ikibuga cya Nyakinama kiri ku butumburuke bwo hejuru byafasha abakinnyi kongera umwuka n’ingufu.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Jonathan McKinstry , yerekeje i Musanze (Nyakinama) gusuzuma neza niba iki kibuga cyujuje ubuziranenge. Muri raporo yahaye Ferwafa yagaragaje ko kitujuje ubuziranenge ndetse ko atahakorera umwiherero.

Perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent De Gaulle yemeje iri yimurwa avuga ko umwiherero uzasubizwa i Rubavu.

Nzamwita yagize ati “Twasanze Amavubi azajya i Rubavu ubwo twasomaga raporo y’umutoza, twasanze ikibuga cya Nyakinama gisaba akazi kenshi kugira ngo gitunganywe.”

Umutoza McKinstry na Perezida wa Ferwafa

Biteganyijwe ko Amavubi azajya i Rubavu tariki 28 Ukuboza uyu mwaka aho mu isozwa ry’uyu mwiherero rizasiga abakinnyi 23 bazitabazwa muri CHAN 2016.

Mu gihe iyi kipe izaba iri i Rubavu izahakinira imikino ibiri ya gishuti irimo uwo bazakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 6 Mutarama 2016 ndetse n’undi bazakina na Tunisia nyuma y’iminsi ine, tariki 10/01/2016.

Ibi bigamije gutegura ikipe kuzitabira imikino nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Ni irushanwa rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza ku ya 6 Gashyantare 2016 aho umukino ufungura irushanwa uzakinwa hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire kuri Stade Amahoro.
Imikino yose uko izagenda

Ku wa Gatandatu: Tariki ya 16 Mutarama 2016

Rwanda vs Côte d’Ivoire: Stade Amahoro, saa 15:00

Gabon vs Morocco: Stade Amahoro, saa 18:00

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Mutarama 2016

DR Congo vs Ethiopia: Stade Huye saa 15:00

Angola vs Cameroon: Stade Huye saa 18:00

Ku wa Mbere, tariki ya 18 Mutarama 2016

Tunisia vs Guinea: Stade Régional de Nyamirambo, saa 15:00

Nigeria vs Niger: Stade Régional de Nyamirambo, saa 18:00

Ku wa Kabiri, tariki ya 19 Mutarama 2016

Zimbabwe vs Zambia: Rubavu, saa 15:00

Mali vs Uganda: Rubavu, saa 18:00

Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Mutarama 2016

Rwanda vs Gabon: Stade Amahoro, saa saba 15:00

Morocco vs Côte d’Ivoire: Stade Amahoro, saa saba 18:00

Ku wa Kane, tariki ya 21 Mutarama 2016

DR Congo vs Angola: Stade Huye, saa 15:00

Cameroon vs Ethiopia: Stade Huye, saa 18:00

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Mutarama 2016

Tunisia vs Nigeria: Stade Régional de Nyamirambo, saa 15:00

Niger vs Guinea: Stade Régional de Nyamirambo, saa 18:00

Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Mutarama 2016

Zimbabwe vs Mali: Rubavu, saa 15:00

Uganda vs Zambia: Rubavu , saa 18:00

Ku Cyumweru, tariki ya 24 Mutarama 2016

Morocco vs Rwanda: Stade Amahoro, saa 16:00

Côte d’Ivoire vs Gabon: Stade Huye, saa 16:00

Ku wa Mbere, tariki ya 25 Mutarama 2016

Ethiopia vs Angola: Stade Amahoro, saa 16:00

Cameroon vs DR Congo: Stade Huye, saa 16:00

Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Mutarama 2016

Guinea vs Nigeria: Rubavu, saa 16:00

Niger vs Tunisia: Stade Régional de Nyamirambo, saa 16:00

Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Mutarama 2016

Zambia vs Mali: Stade Régional de Nyamirambo, saa 16:00

Uganda vs Zimbabwe: Stade Amahoro, saa 16:00

Umutoza wungirije w'Amavubi, Jimmy Mulisa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages