Iri tsinda ryari ririmo imibare myinshi kuko mbere y’iyi mikino buri kipe yose yaba Nigeria yari iyoboye itsinda n’amanota ane, Guinea na Tunisia zari zifite amanota abiri ndetse na Niger yari ifite inota rimwe buri yose yari igifite amahirwe yo kuba yakomeza cyangwa ikaba gusezererwa.
Mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagati ya Tunisia na Niger watangiye amakipe yose ashaka gufungura amazamu hakiri kare kugira ngo yirinde kuba yaza gutaha atarenze umutaru muri iri rushanwa.
Byahiriye Tunisia nyuma y’iminota itanu gusa ifungura amazamu ya Niger ku gitego cyatsinzwe na Saad Bguir,rutahizamu umwe wafatanyaga na kabuhariwe Ahmed Akaichi umutoza Hatem Missaoui yari yahisemo gukoresha kuri uyu munsi.
Ikipe ya Niger ntiyigeze icibwa intege no gutsindwa hakiri kare yakomeje gukina neza hagati mu kibuga ikanagera imbere y’izamu rya Tunisia kenshi ariko ba rutahizamu bayo bari bayobowe na Yacouba ntibabashe kuboneza mu rushundura.
Igice cya kabiri Tunisia yaje isya itanzitse ikinisha Niger umupira wihuta bituma amakosa yiyongera ku ruhande rwa Niger byaje no gutera myugariro Youssouf Oumaarou Alio kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 73 ahita abona umutuku asohoka mu kibuga.
Ku munota wa 78 Ahmed Akaichi yashyizemo igitego cya gatatu nyuma y’iminota ibiri gusa Mohamed Ben Amor ashyiramo icya kane kuri coup Franc yateye neza umuzamu wa Niger nta cyo yari gukora ngo awukuremo.
Tunisia yasaga nk’iyiyemeje gutsinda ariko n’ibitego byinshi yakomeje gusatira izamu rya Niger ku munota wa 90 Akaichi yahushije igitego cyari cyabazwe.
Umusifuzi amaze kwerekana iminota itatu y’inyongera Essifi wari winjiye asimbuye yatsinze igitego cya gatanu ari na ko umukino warangiye ari ibitego bitanu ku busa.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda waberaga kuri Stade Umuganda i Rubavu warangiye Guinea itunguranye itsinda Nigeria igitego kimwe ku busa.
Ibi bivuze ko Nigeria yagiye muri uyu mukino iyoboye itsinda n’amanota ane isezerewe yo na Niger yari ifite inota rimwe hakaba hakomeje Tunisia na Guinea zagize amanota atanu buri imwe nyuma yo gutsinda imikino y’uyu munsi.
Tunisia ikaba izamutse ari iya mbere muri iri tsinda kuko itegeko rya CAF rivuga ko iyi amakipe azamutse anganya amanota harebwa umukino wayahuje, izi zombi zanganyije ibitego bibiri ku bindi bityo igikurikira ni ukureba ibitego zizigamye ari cyo gihesha Tunisia kuba iya mbere ikazategereza indi kipe izazamuka mu itsinda rya kane ari iya kabiri akaba ariyo bazahura muri ¼.
Nigeria na Niger zigomba gufata indege zigasubira iwabo zikajya kwitegura andi marushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO